Nyagatare: Abaturage ba Mimuli barataka gukodeshwa menshi ku butaka biguriye.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mimuli ho mu karere ka NYAGATARE bavuga ko babangamiwe no kuba basabwa gukodesha ubutaka baguze ndetse bagakodeshwa amafaranga y'umurengera biturutse ku kuba batarabuherewe ibyangombwa bagasaba abo bireba kubafasha.
Iki kibazo kiri mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare ahakorerwa ubuhinzi n'abaturage batandukanye. Ukihakubita amaso ubona ko Ari ikibaya wakwita ko Ari mu gishanga gusa hari n'ahatari mu gishanga. Igitangaje ni uko Ari abahawe ubu butaka n'icyahoze Ari Komine ya Muvumba ndetse n'ababuguze ku babuhawe bavuga ko bagerageje gushaka uko babona ibyangombwa by'ubwo butaka ntibabihabwe, ahubwo bakabwirwa ko bwabaruwe mu gishanga, bakaba basabwa kwishyura amafaranga y'umurengera, Ari na ko bibaza uwo bakodesha na we bati,"Ubu butaka twarabuhawe abandi barabugura. Dushaka ibyangombwa ntitwabihabwa ahubwo ngo dusore 35frw kuri meterokare ubwo rero wareba 350,000frw kuri Hectare ku mwaka no kuyasaruramo bigoye tukabona bikomeye. Ahubwo hari n'aho bashyizemo kandi hatari mu gishanga tukibaza tuti ese tuzakodesha nande ubutaka bwacu, kandi niba hose Ari mu gishanga ubwo ibibaya by'umutara byaba he ko umutara Ari ibibaya?"
Bavuga kandi ko inzego z'ubuyobozi bagerageje kwegera ntacyo zabafashije ahubwo bategetswe kubikora bitaraba bibi, bagasaba ubuyobozi ko bwabakemurira ikibazo buhereye ku byangombwa by'ubutaka ndetse no kugabanya amafaranga y'ubukode bati," Ntako tutagize ngo dushake ibyangombwa ariko ntacyo ubuyobozi bwadufashije ahubwo bakatubwira ngo dutange ubukode ubwo utabibasha avemo. Ubwo se twangare twicwe n'inzara kandi twaraguze ubutaka? Bakomeza kandi bavuga bati,"Ubundi ikibazo cya mbere ni uko bataduha ibyangombwa. Na ho gusora ntitubyanze, ariko 350,000frw kuri Hectare ku mwaka ni menshi bagabanya pe."
Umuyobozi w'agateganyo W'akarere ka Nyagatare KAKOOZA Henry, yemeza ko ubutaka bwabaruwe nk'igishanga bitakunda ko babuhererwa ibyangombwa ndetse ko bagomba kubukodesha, gusa nanone avuga ko abafite ibyangombwa bya Komine bo bashobora gufashwa bagannye ubuyobozi, ati,"Abafite ibyangombwa bahawe na Komini bo bakwegera ubuyobozi bagahabwa ibyangombwa ariko abadafite ibyo byangombwa bo ntibyakunda. Kuko Hari abagurishijwe na bagenzi babo mu mafuti kandi igishanga ni icya leta bagomba kugikodesha.
Akomeza kandi avuga ati," mu Nama itaha yo mu kwa 7 y'inama Njyanama y'akarere abaturage tizaganira na bo turebe ko inama njyanama yahindura imyanzuro."
Amakuru ava mu baturage twaganiriye ndetse no ku bigaragarira amaso, yemeza ko n'ubwo hari ahabaruwe mu gishanga Koko hashobora kuba mu gishanga, hari n'ahabaruwe ariko hatakabaye harimo. Bemeza kandi ko n'ubwo hari abafite impapuro zatanzwe na Komini nyuma yo gutanga ubutaka, nta wigeze agaerageza no kubaha ibyangombwa cyangwa ngo basobanurirwe ahubwo bisanze basabwa kwishyura amafaranga 35 kuri Meterokare wakuba na Hectare akaba 350,000frw mu mwaka Aho bavuga ko bibagora. Gusa n'ubwo bimeze uko hari n'abadatinyuka kuvugira kuri micro ngo Abayobozi batabitamika, ari na ko bibaza uwo bakodesha na we kandi ubutaka Ari ubwabo gusa bakabukodesha kuko Ari yo mahitamo yonyine bafite.
Umunyamakuru: NIYOMUKIZA Gilbert
Kinyarwanda
English



