Kayonza: Barakubitwa ntihagire gikurikirana.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza, barasaba inzego z’umutekano kubatabara kuko bategwa nijoro bagakubitwa kandi ababikoze ntibakurikiranwe.

Jul 1, 2026 - 12:57
Jul 1, 2026 - 13:17
 0
Kayonza: Barakubitwa ntihagire gikurikirana.
Umuturage witwa Ntawiheba wakorewe urugomo mu Karere ka Kayonza.

Ni ikibazo gihangayikishije bamwe mu batuye mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza, aho batewe impungenge n’umutekano wabo kuko muri aka gace bari gutega abantu mu masaha yo ku mugoroba bakabakubita ndetse bakanabambura. Umwe mu batezwe ni NTAWIHEBA, bakubise bakamuca ibisebe ku mazuru n’umunwa, kandi ababikoze ntibabiryozwe nk’uko byamugendekeye.

Agira ati: “Hari nka saa kumi n’ebyiri zishira saa moya. Nari mvuye aho bita kwa Ruvugundi kugurira umwana amasogisi kugira ngo abone amasogisi yo kwambara, tugira ngo tujye gushyingura nyogokuru yari yahuye n’ibyago yashaje. Njya kubikira umuturanyi, mu gihe nsohotse ngeze hanze ntashye, ndenze nka metero zigeze kuri esheshatu numva uwitwa Bujeni aracakiye inyuma nijoro. Undi na we araza arahuragura akubita.” 

Akomeza avuga ko bamwe mu bamukubise batorotse ariko n’utaratorotse akaba atarafashwe ahubwo akaba yirwa amwishongoraho ngo kuko ntacyo yamutwara, akababazwa nuko bizwi n’inzego z’ubuyobozi.

Ati: “Uwo utuye aravuga ngo ntacyo namukoraho. Ikibazo cyange Mudugudu arakizi no kuri RIB kirahari.”

Bamwe mu baturage bavuga ko atari uyu gusa wakubiswe kuko hari n’uwo baherutse gutega bakamukubita, ndetse bakamukuramo n’imyenda. 

Umwe muri bo yagize ati: “Ni abana b’ibirara ba hariya hirya ku gikomera. Uwo bakubise ni uwitwa Mushayija. Baramukubise kandi asanzwe acitse n’akaboko. Bamwambuye ibye bamwambika ubusa.” 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iki kibazo bakimenye bakerewe, gusa ubu batangiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Twarakimenye ariko tukimenya dukererewe. Uwakorewe urugomo yatinze kuza gutanga amakuru, ariko uriya utaratorotse Ubugenzacyaha akaba ari bo bari gukora iperereza, bakurikirana ibijyanye n’urwo rugomo rwakozwe.”

Akomeza asaba abakorewe ibyaha nk’iki by’urugomo kujya batangira amakuru ku gihe, ababigizemo uruhare bagakurikiranwa. 

Agira ati: “Abakorewe ibyaha bagakorerwa urugomo, bakwiye kuba batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Ikibazo nk’iki cy’ibikorwa by’urugomo gihangayikishije abatuye muri Buhabwa, kuko basigaye bagenda no kumanywa y’ihangu bafite ubwoba bwo gukubitwa. Ubusanzwe gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko itarenze itanu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.

 Eliyeli IRAGENA