Gicumbi: Basabwe gushora mu bana no guterwa ishema na bo.
Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ishuri ry’inshuke rya Global Excellence Angels, riherereye mu kagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Gicumbi, ababyeyi basabwe guharanira kugira abana babateye ishema.
Hari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ishuri ry’inshuke ryigenga ryitwa Global Excellence Angels, cyabereye mu Kagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Gicumbi, aho cyari cyitabiriwe n’ababyeyi, abana ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abigira muri iri shuri bakaba bahafata n’amafunguro. Bamwe mu babyeyi batangiye kurerera muri iri shuri, bavuga ko ari ingirakamaro muri ubu buryo.
Umubyeyi umwe yagize ati: “ Iri rerero ridufasha kumenya ubuzima bw’abana, rikabakuza mu myigire, ubwenge ukabona abana bashabuka ndetse bamenya n’ibintu byinshi, usanga rwose batandukanye n’abandi.”
Undi ati: “Impinduka zirahari rwose kuko umwana yazaga ubona atinya n’abandi ariko ubu ngubu urabona ko atinyutse...araza tukavugana mu Cyongereza.”
Umuyobozi w’iri shuri Ndayisaba Celestin, asaba ubuyobozi n’ababyeyi kubaba hafi kandi bakarigana.
Agira ati: “Turasaba rero ubuyobozi bw’akarere kutuba hafi mu buryo bwo kudushyigikira mu mushinga wacu, tunasaba ababyeyi muri rusange kugana iri shuri.”
Yakomeje akomoza no ku ntego nyamukuru z’iri shuri ryubatswe kandi ryatangiye gukora.
Ati: "Intego nyamukuru ni ukurera umwana ushoboye kandi ushobotse.”
Naho, Umuyobozi Ushinzwe Amarerero mu Karere ka Gicumbi, Mukabugingo Immaculate, yasabye ababyeyi gushora mu bana babo ndetse no guterwa ishema na bo, yongeraho ko ingo mboneza mikurire ziri mu Karere ka Gicumbi zidahagije.
Yagize ati: “Gushora imari mu mwana cyangwa se igitekerezo ntabwo ari igihombo, nta gihombo na kimwe gihari. Mubyeyi wumve ko umwana wawe agomba kuba aguteye ishema. Turacyakeneye ingo mbonezamikurire nyinshi kuko izo dufite ntabwo zingana nk’uko zakabaye zingana.”
Ubwo iri shuri ryatahwaga ku mugaragaro, byahuriranye n’ibirori by’abana baharererwaga bo mu wa gatatu cyangwa Top class bahasoreje, bakaba bifuza ko ryazagurwa rikagera no ku rwego rw’ishuri ribanza. Gahunda y’amarerero izwi nka ECD, ni politike ya Leta igamije kwita ku bana bari munsi y’imyaka itandatu. Intego nyamukuru yayo ikaba ari ugufasha umwana gukura neza mu mitekerereze n’ubuzima, kurwanya imirire mibi n’igwingira no kumutegurira kwinjira neza mu mashuri abanza.
Janvier BONANE
Kinyarwanda
English



