Gicumbi: Abana bataye umurambo wa se ku gasi.

Umurambo w’umusaza witwa KAYUMBA NYAMUGENDA, wari ufite abana babiri gusa, abana be banze ko ashyingurwa batarabona amafaranga y’ubutaka yagurishije, kugira ngo nibava gushyingura babone icyo bagabana.

Jul 23, 2026 - 17:05
Jul 23, 2026 - 17:10
 0
Gicumbi: Abana bataye umurambo wa se ku gasi.
Isanduka irimo umubiri wa KAYUMBA NYAMUGENDA wari watawe ku gasi.

Ni amahano yabaye mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Rwingwe, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, aho KAYUMBA NYAMUGENDA yitabye Imana, umuhungu n'umukobwa yabyaye bakanga ko ashyingurwa kugira ngo babanze kubona ubutaka baza kugabana nibamara kumushyingura.

Bimwe mu bivugwa ni uko ubutaka abana ba nyakwigendera bashaka ari ubwagurirshijwe na nyakwigendera akiri muzima, aho bashaka ko uwabuguze asubiza amafaranga yabuguze, hanyuma nyakwigendera bakabona kumushyingura.

Aba bana babiri bonyine yari afite umukobwa n’umuhungu, ntibakozwa ibyo gushyingura se kugeza igihe uwaguze na se aza kubahera amafaranga cyangwa akabereka icyangombwa cyemeza ko yabuguze.

Bamwe mu bari baje gutabara mbere yo kwitahira bavuga ko, abo mu muryango wa Nyakwigendera banze ko ashyingurwa kugeza n’ubwo ubuyobozi bwabasabye gushyingurira kimwe bose nabwo bakabyanga.  

Uyu yagize ati: “Ubuyobozi bwabigishije buravuga ati: ‘Niba ntakintu cyo gushyingura gihari, umuryango wose nushyingure.’ Ariko umuntu ashyingurwe ave ku isi nk’uko yayivuyemo.”

Mu gihe hategurwaga umuhango wo kumushyingura, Uwizeyimana Mubyarirehe, uvuga ko Kayumba yamubereye nyirarume, yagaragaje ko adashyigikiye ko ishyingurwa rikorwa hataraboneka ibisobanuro ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera ndetse n'uwasigaranye umutungo we.

Yagize ati: “Tugomba kubanza kwibaza ukuntu uwo musaza yapfuye mutaratubwiye ko yarwaye, ntabwo ibyo bintu bishoboka. Tugomba no kubanza kumenya n’ako gatarasi ke umuntu ukaragiye kari mu maboko ye. Tugomba kubanza kuza kumushyingura tubanje kumenya ibyo ari byo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, BAYINGANA Jean Marie vianney, yavuze ko hakwiye kubanza gushyingura uwitabye Imana iby’amasambu bikaza nyuma.

Yagize ati: “Niba yapfuye azize uburwayi ntawabigizemo uruhare, wenda umuntu yabanza akareba icyo cyo kumushyingura, bakabanza bagaherekeza umuntu.”

Ubu umutungo wa Kayumba witabye Imana, uri mu maboko ya BIRAMAHIRE, ari na we wasabwaga kwishyura amafaranga kugira ngo nyakwigendera abone gushyingurwa. Umurambo waje gushyingurwa mu masaha y’isaa kumi n’ebyiri n’igice, ushyingurwa n’abantu batanu kuko abandi bose bari bamaze kwitahira. Aya makuru akaba yemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter.

NDAGIJIMANA David