Kayonza: Batewe impungege n'ingurane basinyiye ntibazibone.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza, barasaba ko bahabwa ingurane zabo basinyiye ntibazihabwe ku hanyujijwe umuyoboro w'amashinyarazi.

Jul 1, 2026 - 22:13
Jul 2, 2026 - 02:05
 0
Kayonza: Batewe impungege n'ingurane basinyiye ntibazibone.
Kayonza, Murundi, abatarahawe inguraane barabogoza.

Aya ni amakuru duhabwa n’abaturage bemeza ko amezi atanu ashize bamwe mu batuye mu  Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, aho bangirijwe imyaka yari mu mirima yabo kubera amapoto ajyaho Transformers z’umuriro w'amashanyarazi bashinzemo ndetse barabarirwa, ariko n'ubu barategereje amaso ahera mu kirere. Bamwe mu baturage bavuga ko bizejwe kwishurwa bagaheba.

Bati: “Guhera mu kwa 12 kugeza n’ubu twarategereje ntacyo turabona. Baraje bashinga amapoto batwizeza ko bazatwishyura, tujya no ku Murenge gusinyira ibyacu byangijwe, ariko tubaheruka icyo gihe bashinga amapoto. Ntitwongeye kubabona.”

Bakomeza bavuga ko ibi byabashyize mu gihombo ndetse ko nta kizere bafite cy'uko bazabona amafaranga y’ibyabo byangijwe, kuko babuze n’aho babariza.

Umwe muri bo yagize ati: “Barabyangije byinshi. Ari ibigori, ibishyimbo n’imibyare. Batwangirije imyaka, batwemerera ibyo bazaduha ntibabiduha. Ingaruka dufite ni uko batwangirije kandi hari ibyo dusaba kwishyura. Ubwo se ubwishyu bwava he? Twasaba ko leta yaturenganura, bakaduhaye ingurane zacu. None se ko tubona batatwitaho twagira dute?”

HATEGEKIMANA Fred, Umuyobozi w'Agateganyo w’Akarere ka Kayonza,  yizeza abaturage ko agiye gurikirana ikibazo cyabo kigakemuka.

Ati: “Tugiye kugenzura aho imihango yo guhabwa ingurane igeze, dukorane n’abashinzwe kubishyura turebe uko bakishyurwa. Bitarenze icyumweru gitaha, turaba twamenye ishingiro ry’iki kibazo ku buryo tugena igisubizo.”

Aba baturage basaba inzego zibishinzwe kwihutisha ikibazo cyabo, bagahabwa ibyo bemerewe n’amategeko kugira ngo babashe kongera kwisuganya no gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’imibereho ya buri munsi. Ku ruhande rw’Amategeko y’u Rwanda, abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa ingurane ikwiye kandi ku gihe, igihe ibikorwa by’inyungu rusange byangije imitungo yabo.

 Eliyeli IRAGENA.