KURYA IBITUNGURU BIBISI: IBANGA RIKOMEYE RYONGERA IMBARAGA Z’UMUGABO

Mu gihe abagabo benshi bakomeje kwitabaza imiti itandukanye ishobora kugira ingaruka ku buzima, ibitunguru bibisi, bimwe mu biribwa bya buri munsi bikunze gufatwa nk’ibisanzwe, bigenda bigaragara nk’ibanga rya kamere rifasha kongera imbaraga z’umubiri n’iz’igitsina, gusukura umubiri no kurinda indwara.

Jan 12, 2026 - 16:49
Jan 12, 2026 - 17:02
 0
KURYA IBITUNGURU BIBISI: IBANGA RIKOMEYE RYONGERA IMBARAGA Z’UMUGABO

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya igitunguru kibisi neza kandi mu rugero bishobora kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’umugabo.

Kurya ibitunguru bibisi (onion) ku mugabo bifite akamaro kanini ku buzima, cyane cyane mu bijyanye n’imbaraga z’umubiri, imyororokere n’ubwirinzi bw’indwara. Uyu munsi mu nkuru yacu twifuje kugusangiza zimwe mu nyungu zabyo z’ingenzi:

1. Byongera imbaraga z’igitsina ku mugabo

Ibitunguru bibisi bifasha kongera umuvuduko w’amaraso, bigatuma amaraso agera neza mu myanya ndangagitsina. Ibi bifasha umugabo kugira imbaraga n’ukwihangana mu mibonano mpuzabitsina.

2. Byongera umubare n’ubwiza bw’intanga

Ibitunguru birimo antioxidants n’izindi ntungamubiri zifasha kongera umubare w’intanga no gutuma zigira ubuzima bwiza, bigafasha abagabo bafite ikibazo cyo kubyara.

3. Bigabanya umunaniro n’umunabi

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko ibitunguru bifasha umubiri kwisukura (detoxification), bikagabanya umunaniro, stress n’umunabi, bityo umugabo akumva afite imbaraga n’umutuzo.

4. Birinda indwara z’umutima

Ibitunguru bigabanya cholesterol mbi, bigatuma imitsi idafungana, bityo bikarinda indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara zikunda kwibasira abagabo.

5. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Ibitunguru bibisi birimo vitamini C, bifasha umubiri kurwanya indwara no kwirinda kenshi gufatwa n’indwara.

6. Bifasha mu gutunganya imisemburo y’abagabo (testosterone)

Hari ubushakashatsi bwerekana ko kurya ibitunguru kenshi bifasha kongera umubare wa testosterone, imisemburo igira uruhare rukomeye mu mbaraga z’umugabo n’imiterere ye y’igitsina.

7. Birwanya indwara zifata inzira y’inkari

Ibitunguru bigira ubushobozi bwo kurwanya bagiteri, bigafasha kurinda indwara z’uruhago n’izindi zifata inzira y’inkari.

Abahanga mu by'imirire bavuga ko uburyo bwiza bwo kubirya, ushobora biribwa ari bibisi nka saladi. Ushobora kubirya wabivanze n'indimu cyangwa inyanya. Biba byiza iyo biriwe buri munsi, ariko utarengeje urugero (igitunguru 1 gito kirahagije ku munsi).

~ITANGISHATSE Lionel