UTAB–Byumba: Umugoroba w’Impanuro wahaye icyerekezo abarangije amasomo mu mwaka wa 2025

Muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, ifite ikicaro mu Karere ka Gicumbi, ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025 habereye Umugoroba w’Impanuro wagenewe abanyeshuri basoje amasomo yabo, mu rwego rwo kubategura ku rugendo rushya rw’ubuzima bw’umwuga bagiye kwinjiramo.

Dec 8, 2025 - 22:51
Dec 8, 2025 - 23:02
 2
UTAB–Byumba: Umugoroba w’Impanuro wahaye icyerekezo abarangije amasomo mu mwaka wa 2025

Ni igikorwa cyahurije hamwe ubuyobozi bwa Kaminuza, ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi n'intara y'amajyaruguru, abarimu n’abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aho mu iyi kaminuza hari huzuyemo ibyishimo n’ijwi ry’abanyeshuri bishimira gusoza urugendo rwabo, baniteguye kwinjira mu muryango mugari w’abanyamwuga.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, Padiri Dr MUNANA Gilbert yagize ati:

Uyu mugoroba ni urubuga rwo kubibutsa ko ubumenyi mwahawe atari impapuro gusa. Ni umurage mufite wo gukorera igihugu, kandi mugahora mwibuka ko indangagaciro mwigishijwe, ubupfura, umurimo n’ukuri, ari zo zizabafungurira amarembo y’ejo hazaza.”

Yasabye abanyeshuri kurangwa n’umurava, kudacika intege no kutava ku nshingano za buri munsi.

Musenyeri MUSENGAMANA Papias, uhagarariye UTAB mu mategeko, na we yatanze impanuro zihamye. Mu ijambo rye, yagize ati:

Ubumenyi mufite ni urufunguzo rw’ubuzima bushya; nimubukoresha neza, muzabasha kwiyubakira ejo heza no guteza imbere igihugu cyababyaye.”

Yibukije abarangije ko ubwenge bwabo bugomba guherekezwa n’imico myiza kugira ngo bahangane n’isi y’akazi isaba ubushobozi n’ubwitwararike.

Abanyeshuri nabo babaye abatangabuhamya bw'ibyo bigiye muri uyu mugoroba w'impanuro. Mukamunara yagize ati:

Izi mpanuro ziduteye imbaraga. Tugiye kujya ku isoko ry’umurimo tudatinya, kandi tuzi ko icyo dupfana ari ubumenyi n’indangagaciro twatojwe.

Uyu Mugoroba w’Impanuro ubaye ku nshuro ya 14, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kaminuza yanjye, Igihugu cyanjye: Imihigo irakomeje!”

Insanganyamatsiko ishimangira ko ubumenyi bw’abanyeshuri 1610 basoje bugomba kuba imbarutso y’ibikorwa bifatika mu iterambere ry’igihugu.

ITANGISHATSE Lionel/ Gicumbi