GICUMBI: Ubuyobozi bw'Abanyeshuri muri UTAB bwaremeye bamwe muri bagenzi babo bahuye n'ibibazo
Abanyeshuri bamwe mu biga muri Kaminuza y'Ubugeni n'Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB) baremewe ku bufatanye n’Ubuyobozi bw'Abanyeshuri Buhagarariye Abandi, mu gikorwa babakoreye cyo kubaha ibiribwa na bimwe mu bikoresho by'isuku, nyuma yuko aba banyeshuri bagiye bahura n'ibibazo bitandukanye birimo; gukorerwa ubujura, kugirwaho ingaruka z'ibiza n'ibindi.
Ni igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi bafatanyije n’ubuyobozi bwo muri Kaminuza y’ubugeni n'ikoranabuhanga ya Byumba UTAB, nyuma yuko bamwe mu banyeshuri bagenzi babo bagiye bahura n'ibibazo bitandukanye. Abaremewe kuri iyi nshuro, abateguye iki gikorwa bahisemo kubaremera bimwe mu biribwa ndetse n'ibindi bikoresho byo kwifashisha. Umunyeshuri uhagarariye abandi NIYONKURU Paul Junior yavuze ko babikoze bagamije kubereka ko bari kumwe mu byiza no mu bibi.
Yagize ati. “Buri gihembwe tugiramo igikorwa cyo gufasha abanyeshuri bagiriye ibyago aho baba mu mageto, abagize ibyago byo kwibwa ndetse n’abagize ibyago mu miryango yabo itandukanye. Muri rusange rero iki gikorwa kiba kugira ngo twereke abanyeshuri ko batari bonyine, ahubwo kaminuza ibatekerezaho muri ibyo bibazo baba barahuye nabyo.”
Ku ruhande rwa bamwe mu banyeshuri baremewe, bavugako kuba batekerejweho bagahabwa ubufasha bisobanuye umutima w'urukundo mu kuba hafi uwagize ibibazo.
Umwe yagize ati: “Iki gikorwa kibayeho ni kiza turakishimiye. Kuba bagerageza gutekereza ku bantu nyine bataba bafite ubushobozi n’abantu baba baratwawe ibyabo batabigizemo ubushake. Ni igikorwa kidukora ku mutima kandi tuba twishimiye nkatwe twabikorewe.”
Mu gihe undi yagize ati: “…Ndatekereza ibintu baduhaye atari bike ugereranyije n’igihe dushigaje ngo tujye mu biruhuko.”
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'Ubugeni n'Ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB), Fr. Dr. Munana Gilbert we avugako uburezi bukwiye kujyana no kumenyana hagati y’abanyeshuri ndetse n’abandi.
Yagize ati: “ ibintu dukora byo gutanga uburere, uburezi bigomba kujyana no kugira impungenge z’uko mugenzi wacu abayeho…Uyu munsi rero iki gikorwa kikaba kitwibutsa ko tudashobora kwiga tutariho. Nitwe ba mbere dushinzwe ubuzima bwa bagenzi bacu n’ubwacu muri rusange kandi duhereye aho turi.”
Iyi gahunda y'aba banyeshuri bahagarariye abandi bakoze yo gushyigikira bagenzi babo ni igikorwa bakora ahanini babifashijwemo n'ubuyobozi bwa kaminuza cyane cyane mu ishami rishinzwe imibereho.
Kuri iyi nshuro abanyeshuri bahawe ubufasha bagera kuri 15 bakaba bahawe bimwe mubikoresho n'ibiribwa bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda arenga ibihumbi 500.
Alphonse NKUNDAMAHORO
Kinyarwanda
English



