TANZANIA: Mukase wa Diamond afungiye muri Hong Kong

Umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Darleen wo muri Tanzania, akaba na mushiki wa Diamond bahuje se, amaze imyaka hafi 10 afungiwe muri Hong Kong mu Bushinwa, akekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

May 11, 2026 - 12:36
May 11, 2026 - 13:42
 0
TANZANIA: Mukase wa Diamond afungiye muri Hong Kong
Umubyeyi ufunze ni uri hagati, abandi ni Queen Darleen na Diamond

Aya ni amakuru yemejwe na Queen Darleen umwana we mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV mu mpera z’iki cyumweru yemeza ko mama we afunzwe. Muri iki iganiro Queen Darleen yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo kuva umubyeyi we yatabwa muri yombi, ashimangira ko ari ibintu byamugizeho ingaruka.

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko uyu muhanzikazi yavuze ko umubyeyi we yafashwe mu 2017, agafatirwa ku Kibuga cy’Indege cya Hong Kong, nyuma yo gukekwaho gutwara ibiyobyabwenge, none kuva icyo gihe kugeza na n’ubu akaba agifungiye muri aka gace.

Queen Darleen yongeyeho ko icyo kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku muryango wabo, cyane cyane ku bana basigaye mu rugo badafite umubyeyi ubakurikirana umunsi ku wundi.

Uyu mukobwa yavuze ko hari igihe byamusabye guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kugira ngo yite ku nshingano z’umuryango, ndetse anagerageze gushaka uburyo yafasha umubyeyi we uri mu buroko kure yabo.

Queen Darleen yavuze kandi ko nubwo imyaka ishize ari myinshi, ataracika intege zo kwizera ko umubyeyi we ashobora kuzagaruka mu rugo umunsi umwe. Ibyo byose ariko ntacyo umuhanzi Diamond Platinum we arabitangazaho.

Theoneste MANIRAKIZA