Gicumbi: Arasaba kubakirwa nyuma y’imyaka 3 ishize inzu ye iguye.

MUKAMUTESI Donatha wo Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Murama arasaba ko yakubakirwa inzu nyuma yuko iyo yabagamo imaze imyaka 3 yarasenyutse.

May 11, 2026 - 13:13
May 11, 2026 - 13:15
 0
Gicumbi: Arasaba kubakirwa nyuma y’imyaka 3 ishize inzu ye iguye.
MUKAMUTESI Donatha usaba ubufasha bwo kubakirwa nyuma yuko inzu yabagamo iguye

Mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, mu Murnge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi, hari umuturage witwa MUKAMUTESI Donatha, umaze imyaka itatu aba mu buzima bushaririye, nyuma yuko inzu ye iguye igasenyuka burundu. Icyari urugo rwe cyahindutse amatongo, ubuzima bwe buguma mu kangaratete, akaba asaba abagiraneza ndetse n'ubuyobozi kumufasha akabona aho yakwegeka umusaya kuko we avuga ko afite n'uburwayi butandukanye ku buryo kubona ubushobozi bwo kwiyubakira bigoye.

Yagize ati: "Ndwara umutima na Kanseri, sinkora ikiraka, ungiriye impuhwe ni we umpa icyo kurya. N’abana batatu mfite biga simbasha kubaha n’ikayi ndetse inzu yange igihe yahirimiye mba ho ku bw’abantu. Nasaba ko nabona aho kurara n’abana bange bakiga ntibabe ibirara.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu mubyeyi abahangayikishije, hanyuma bakamusabira ko yakubakirwa.

Umwe muri bo  yagize ati: " Yahabwa n’ubundi bufasha ariko akabona aho ashyira umusaya. Inzu yaramuhirimiye ajya gusembera."

NGEZAHUMUREMYI Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba avuga ko iki kibazo bakizi bityo ko mu gihe imvura yakisha make uyu muturage yakubakirwa, ariko agasaba n'abaturage ko bajya bishakamo ibisubizo.

Yagize ati: "Ubu imvura iri kugwa ni nyinshi, ariko izuba niriva bizatworohera. Tugiye gafatanya dushake igisubizo ariko biba byiza iyo umuntu adateze amaboko Leta."

Si uyu mubyeyi gusa ufite iki kibazo muri aka gace kuko iyo uraranganyije amaso hirya no hino usanga ibi bibazo bigihari. Ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kuko uyu mubyeyi akeneye ubufasha mu maguru mashya.

 UWIMANA Jeanne.