IMIKINO: Byiringiro Lague agiye kureka gukinira amakipe yo mu Rwanda
Rutahizamu w’Ikipe ya Police FC Byiringiro Lague, yavuze ko nyuma yo guhanwa n’iyi kubera imyitwarire mibi, atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, yongeraho ko nta kipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda azakinira kuko iri ku rwego rwo atifuza.
Ibi Byiringiro Lague abitangaje nyuma yuko yamenyeshejwe na Police FC ko ahagaritswe igihe kitazwi kubera imyitwarire mibi, nyuma yo gusiba imyitozo atamenyesheje ikipe ikibazo cy’uburwayi yari afite. Ikipe ya Police mu mikino yo kwishyura ni ikipe iri mu makipe atarabonye umusaruro ushimishije, ibyo bigatuma ijya ku gitutu cyo gukora igishoboka cyose cyatuma yongera kubona itsinzi ikongera kubona amanota. Kugira ngo uwo musaruro uboneke biba bisaba buri mukinnyi wese kwitwara neza ari nabyo byananiye Byiringiro Lague akagongwa n’ikibazo cy’imyitwarire atagaragaweho inshuro imwe gusa, ubu noneho akaba yarabihaniwe.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live nyuma yo guhagarikwa na Police Fc igihe kitazwi, yemeza ko yahagaritswe ariko na we atazi icyo yazize.
Yagize ati: “Nta kiruhuko ndimo ahubwo barampagaritse, nta mpamvu yo kubihisha ugomba kuvugisha ukuri. Bampagaritse igihe kitazwi, ibyo bampagarikiye ntabwo mbizi.”
Yakomeje avuga ko yari yarwaye ndetse yanabibamenyesheje abo bireba kugera ku mutoza.
Ati: “Navuye mu mukino mfatwa n’uburwayi, mbaha gihamya ko nagiye kwivuza. Uko bisanzwe ibisubizo ubiha umuganga hanyuma ukabiha umutoza. Ibyo nakoze byari byo.”
Muri iki kiganiro, Byiringiro Lague yanavuze ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, nta wundi mukino azakina, ahakana no kuba yajya muri Rayon Sports kuko shapiyona yo mu Rwanda iri ku rwego atifuza gukinaho.
Yagize ati: “Nta wundi mukino, Imana izamfashe. Gukinira Rayon Sports ntibyakunda. Nta kipe n’imwe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira. Amasezerano yanjye na Police FC narangira nta yindi kipe nzakinira. Sinshaka kwiteranya, ariko shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho.”
Byiringiro Lague ari mu bannyi b’Ikipe ya Police bamaze iminsi batitwara neza yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo kuko mu minsi ishize nabwo yari yafunzwe kubera gutwara yanyoye ibisindisha. Ubwo yahagarikwaga ntiyari wenyine kuko na Kateregga Allan.
Theoneste MANIRAKIZA
Kinyarwanda
English



