Indonesia: Minisitiri nyuma yo guhatwa ibibazo amasaha icumi yafunzwe.

Mu Gihugu cya Indonesia Minisitiri Wungirije Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Silmy Karim yatawe muri yombi azira ruswa nyuma yo kumara amasaha icumi ahatwa ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza.

Jun 4, 2026 - 19:56
 0
Indonesia: Minisitiri nyuma yo guhatwa ibibazo amasaha icumi yafunzwe.
Silmy Karim wari minisitiri muri Indonesia yafunzwe nyuma yo kumara masaha icumi ahatwa ibibazo.

Inzego zishinzwe iperereza mu Gihugu cya Indonesia zataye muri yombi Minisitiri Wungirije Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Silmy Karim, nyuma yo kumuhata ibibazo ku bijyanye n’ibyaha bya ruswa mu gihe cy’amasaha icumi yose.

Ntabwo ari Silmy Karim ufunzwe wenyine kuko we afunzwe nyuma y’umunsi umwe gusa Ubushinjacyaha Bukuru bwa Indonesia butaye muri yombi Dadan Hindayana, wahoze ayobora ikigo gishinzwe gutanga amafunguro yo guhashya imirire mibi ndetse n’abandi bantu babiri bakekwaho kuba abafatanyacyaha.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) avuga ko bikekwa ko ibyo byaha bya ruswa yabikoze hagati ya 2023-2024, ku butegetsi bwa Joko Widodo wahoze ayobora Indonesia.

Igihugu cya Indonesia ubu kiri guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye na ruswa. Muri raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe kurwanya Ruswa yo muri 2025, Igihugu cya Indonesia yagaragaje ko kiri mu bihugu byazahajwe na ruswa kuko gifite amanota 34% kikaza ku mwanya 109 mu bihugu 182 biri kuri uru rutonde.

Theoneste MANIRAKIZA