Gicumbi: Abanyarwanda bose bashishikarijwe gusura Ingoro y’Amateka.

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), isaba Abanyarwanda kujya basura Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Jul 16, 2026 - 11:12
Jul 20, 2026 - 16:19
 0
Gicumbi: Abanyarwanda bose bashishikarijwe gusura Ingoro y’Amateka.
Abagize Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16

Hari mu ruzinduko rwakomeje rw’ibikorwa by'Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 kiri kubera mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Gisirikare rya Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho Intore 771 zasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda, gusigasira umurage w'urugamba rwo kurubohora no gukomeza kubaka ubumwe n'ubukungu bw'Igihugu. Izi ntore z'Indangamirwa zasobanuriwe amateka y'u Rwanda kuva mu gihe cy'ubukoroni, inzira Igihugu cyanyuzemo kugeza ku rugamba rwo kukibohora no kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

Banasuye ibice bitandukanye bigize iyi ngoro, birimo indake yabagamo Perezida wa RPF Inkotanyi, Paul KAGAME, inzu ya ADC James KABAREBE, Arusha House ahaberaga ibiganiro bya politiki, Women's Wing, yakoreragamo abagore bafashaga mu bikorwa bitandukanye by'urugamba ndetse n'ibindi bimenyetso ndangamateka bibumbatiye amateka yo kubohora Igihugu.

Zimwe mu ntore zavuze ko zigiye byinshi kuri iyi ngoro bijyanye n’amateka ndetse n’imyitwarire yuje ikinyabupfura n’indangagaciro.

Umwe muri bo ati: “Banyigishije neza ukuntu Umukuru w’Igihugu yitwaye, intambara zose yarwanye, kugeza ubwo tugeze aha ngaha n’iterambere dufite. Ikintu nigiyemo ni Indangagaciro z’Abanyarwanda kuko nk’Abanyamahanga batandukanye natwe. Buri Gihugu cyose kigira indangagaciro zacyo, ariko ukomeje indangagaciro z’Abanyarwanda ukazigenderaho ntaho utagera.”

Undi ati: Ikintu nahize ni disipuline (Discipline). Nize disipuline nyinshi kuva kubyuka amasaha ya kare. Nabonye ukuntu abaturuta bashyizemo imbaraga nyinshi kubohora kino Gihugu, bituma nange numva ko izo mbaraga bashyizemo nange ngomba kuzigira kugira ngo nkomeze ibyo bakoze.”

Umuyobozi w'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu, Kayonga Gabriel, yavuze ko uru rwego rwakira buri muntu wifuza gusura iyi ngoro, yongeraho ko nubwo bisaba amafaranga, hari igihe kuyisura biba ari ubuntu.

Yagize  ati: “Hari abasabwa kwishyura, ni amafaranga make cyane, ariko icy’ingenzi tugira n’umunsi ufungura mu Ngoro z’Umurage bagasurira ubuntu.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Ministere, Eric Mahoro Uwitonze, yasabye Abanyarwanda bose gusura iyi ngoro kuko ari ishuri ry'amateka afasha kumenya aho Igihugu cyavuye n'aho kigana.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko buri wese afata umwanya wo gusobanukirwa amateka Igihugu cyanyuzemo, si urubyiruko gusa rukwiye kuza hano gusura Ingoro Ndangamateka by’umwihariko nk’iyi ngiyi ikubiyemo amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ahubwo yaba ari abakuru, yaba yewe n’abatuye aha ngaha, twabashishikariza gusura iyi ngoro kubera ko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.”

Ubusanzwe u Rwanda rufite ingoro ndangamurage 8 z’ingenzi zibumbatiye amateka. Izo ni; Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, Ingoro y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza, Ingoro Ndangamurage yo Kwigira na yo iherereye mu Karere ka Nyanza, Ingoro y’Umurage yitiriwe Kandt iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye i Kigali, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Hari kandi Ingoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni iherereye i Kanombe i Kigali, Ingoro y'Umurage w’Ibidukikije iherereye ku kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Uburengerazuba n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda iherereye mu Karere ka Gicumbi ibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Esther KIREZI