Gicumbi: Umucunda yahagaritswe amata abura aho ajya.

Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Shangasha, barasaba ko umucunda wabagerezaga umukamo ku ikusanyirizo yakomorerwa akongera kuwutwara kuko yahagaritswe batabizi, none umukamo wabo ukaba uri kubapfira ubusa.

Jun 9, 2026 - 20:27
 0
Gicumbi: Umucunda yahagaritswe amata abura aho ajya.
Abacunda babuze aho bashyira umukamo wabo.

Iki ni ikibazo kiri mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, aho aborozi batunguwe no gusanga umucunda wari usanzwe abatwarira umukamo ku ikusanyirizo yahagaritswe batabimenyeshejwe, maze bakirirwa bicaranye utudobo n’utubuni byuzuye amata ku muhanda. Bamwe mu borozi bavuga ko yahagaritswe n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Shangasha yitwaje ko abacunda bagenzi be bahoze babahenda batamushaka, none bikaba biri gutera ibihombo aborozi birimo; kwirirwa ntacyo bakoze, amata yabo agapfa n’ibindi.

Umwe muri bo yagize ati: “Amata yange yapfuye kugeza izi saha. Uwabigizemo uruhare agomba kunyishyura. Ubu turi gukorera mu gihombo, inka zacu zirabwiriwe. 

Bakomeza bibaza impamvu uwo bahaga amata yahagaritswe ntibamenyeshwe impamvu yabyo mbere. 

Uyu yagize ati: “Niba bavuze ngo ntabwo agomba kwakira amata kuki batabanje kubimenyesha aborozi, kugira ngo batubwire impamvu atagomba kwakira ayo mata?”

Bongeyeho kandi ko batagahatiwe kugira uwo baha umukamo wabo kuko bafite uburenganzira bwo kuwuha uwo bashaka, bagahamya ko ntawundi baha umukamo wabo mu gihe batabonye Maria, kuko abandi babarekeshejwe n’ubujura bwabo ndetse no guhoza amazeru ku bifishi byabo, kubera kuvanga amata n’ikindi kitari amata bakayageza ku ikusanyirizo yapfuye.

Uyu mworozi aribaza ati: “Umuntu ampatira kujya kwa runaka kubera iki? Yakoze iki?” 

Ni mu gihe uyu we agira ati: “Bo barasha ngo tube ari yo tujya kandi twavuyeyo kubera ubujura bwabo, batwiba.”

Bavuga kandi ko yaje ku bahindurira ubuzima kuko akora ibintu azi kandi yize, akabafasha no mu bundi buzima busanzwe nk’inshuti yabo itikakaje, bagahera aho bamushinganisha kuko bavuga ko baza mwica kubera ishyari bamufitiye.

Uyu ati: “Ni veterineri wabyigiye.”

Undi ati: “Twe turishinganisha n’umucunda wacu, batazamugonga no mu nzira nahura n’ikibazo bazakurikirane.” 

UWAMARIYA Odetta yivugira ko atari ubwa mbere yibasirwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shangasha, kuko hari nubwo bamubwiye ko bamufunga kandi abayatanze byose asabwa, ariko akibaza impamvu ari we babujije gukusanya umukamo w’aborozi wenyine, dore ko we atazi impamvu ari we wahagaritswe.

Yagize ati: “Buriya kami ka muntu ni umutima we nib o baba bazi ibyo batekereza. Niba nari ndi na bagenzi bange aho ngaho muri iyo nama, bagafata uwo mwanzuro… wenda ngo bavuge ngo bafite amategeko nangije bagenderaho.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shangasha mu kuganira n’umunyamakuru yabibona ga ko hari ibyo amukinga, ariko yumvikana ahakana ko atigeze abuza UWAMARIYA Odette gukusanya umukamo w'aborozi, nubwo amushinja amakosa arimo no kubangamira abacunda bagenzi be.

Aragira ati: “Hari ibyifuzo by’abacunda, hari imbogamizi bagaragaje no kubabangamira byose twabisuzumye byose n’umugore arimo, uwo Uwamariya Odette, ariko mu by’ukuri twebwe ntabwo twari bwamuhe ibaruwa ifunguye.” 

NZABONIMPA Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko ikibazo bakimenye ndetse basabye ko Odette akomeza gukora, mu gihe isesengura ku kibazo rigikomeje.

Aragira ati: “Twabimenye biturutse ku makuru twasangiye, biracyasesengurwa, icyo twasabye ni uko uwo mucunda yafashwa gutwara amata.”

Byose byahumiye ku murari ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 2, ubwo Umuyobozi w'Umurenge yagiranaga inama n’abacunda ndetse abwira UWAMARIYA Odette ko guhera mugitondo cya tariki 3 Kamena, 2026 atemerewe kongera gukusanya umukamo w’aborozi nkuko umwe mu bari muri iyo nama utifushe kujya mu itangazamakuru yaduhamirije aya makuru.

Mu Murenge wa Shangasha harimo abageza umukamo w’aborozi ku ku ikusanyirizo 18, bamwe mu borozi bagahuriza ku kuba Odetta atabiba nk’uko bagenzi be babikora, ikaba ari yo mpamvu yahise agira abakiriya benshi hanyuma akagirirwa ishyari.

 Eliyeli IRAGENA