Gicumbi: Abana n’ababyeyi basabwe gufatanya.

Ubwo hizihizwaga Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika, ababyeyi n’abana basabwe gufatanyiriza hamwe, mu rwego rwo kurera no gutegura umwana mwiza w’ejo hazaza.

Jun 29, 2026 - 12:08
 0
Gicumbi: Abana n’ababyeyi basabwe gufatanya.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ikirwa cyo kwizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika.

Ni mu birori byabaye ku wa Gatanu, aho Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Umwana (NCDA), cyifatanyije n'Abaturage b'Akarere ka Gicumbi mu kwizihiza Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika,  bikabera ku Ishuri rya GS Gaseke, riherereye mu Murenge wa Mutete. Ni ibirori byari bigamije gushimangira uburenganzira bw'umwana, kumurinda ihohoterwa no guteza imbere imikurire ye myiza, binyuze mu bufatanye bw'ababyeyi, amashuri n'abafatanyabikorwa batandukanye. Bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu munsi, bavuga ko bishimiye iki gikorwa.

Uyu yagize ati: “ Twabonye ari ngombwa ko umwana dukurikirana uburere bwe, kugira ngo azakure atuje, azakure yemye nk’uko ino nsanganyamatsiko ibivuga kandi azagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Undi ati: “Umunsi mukuru w’abana twawishimiye hano, cyane cyane impano z’abana zanshimishije, baritinyutse bazi icyo gukora, mbese abana bamenye ubwenge.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana mu Karere ka Gicumbi,  Madamu Anet MUKAGAGA, yasabye ababyeyi guhana abana batabakomerekeje ndetse ku buryo na bo babasha kugirira abandi neza.

Yagize ati: “Tugahana abana tutababwira amagambo akomeretsa kuko twebwe ababyeyi, abana nitwe bigiraho. Tugomba kubwiza abana ineza kugira ngo na bo bazabashe gutanga ineza mu bandi.”

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Gicumbi Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, UWERA Parfaite, yasabye abana gufatanya n’ababyeyi mu kububakira ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Namwe mufite uruhare mu gutuma mukura neza kandi mukagira ejo hazaza heza. Ejo hazaza ni wowe ubwawe uharema ufatanyije n’umubyeyi wawe...Turabasaba rero mwese kurindana.”

Mu nsanganyamatsiko igira iti: "Ndera neza nkure nemye," ishimangira ko uburere bwiza ari umusingi w'iterambere ry'umwana.Uyu munsi w'Umwana w'Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku wa 16 Kamena. Watangiye kwizihizwa mu 1991, bityo kugeza mu 2026 umaze kwizihizwa inshuro 36.

Uyu munsi kandi ni umwanya wo kwibutsa buri wese ko kurengera no kurera neza umwana ari inshingano za buri muntu, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h'u Rwanda,  ndetse  wibutsa ko kurengera no guteza imbere umwana w'Umunyafurika atari inshingano z'urwego rumwe gusa ahubwo ari iya buri wese.

Esther KIREZI