Rulindo: Ababyeyi basabwe kwita ku bana babo.

Mu kigo cya GS Mushongi, mu Kagari ka Cyohoha mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, ahizihirijwe ku nshuro ya 35 Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika, ababyeyi basabwe kwita ku bana babo.

Jun 30, 2026 - 01:00
 0
Rulindo: Ababyeyi basabwe kwita ku bana babo.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika mu Karere ka Rulindo.

Ku wa 16 Kamena buri mwaka Afurika n'isi muri rusange bifatanya mu kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika. Muri iki gihe uyu munsi wahinduriwe umunsi wizihirizwagaho kubera ko itariki yageze abanyeshuri bari mu masomo n'ibizamini. Muri iki gikorwa cyabereye mu kigo cya GS Mushongi, mu Kagari ka Cyohoha mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, NIYONSABA Janvier, wari uhagarariye Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rulindo, yibukije abantu ko kurera umwana atari ukumugaburira gusa, ahubwo ari ukumutoza indangagaciro no kumurinda.

Yagize ati: Kurera umwana ntabwo bivuze kumuha ibyo kurya gusa. Kurera umwana ni ukumutoza indangagaciro. Ni ukumurinda ihohoterwa. Ni ukumurindira umutekano kugeza akuze akagera ku kigero buri muntu wese yakifuza.”

Naho UMUMARARUNGU Jeanne D'Arc, Umukozi muri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Kinihira, yagarutse ku bibazo umwana warezwe nabi ashobora guhura na byo.

Aragira ati: “Ihungabana rijyanye n’agahinda gakabije, kwishora mu biyobyabwenge, kuba igikange, kwishora mu buzererezi, gutsindwa mu ishuri no guta ishuri, gutwita cyangwa guterwa inda kandi nawe ukiri mutoya. Kwiyahura, kugira imyitwarire itari myiza n’izindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Base, UWIRINGIYE Placide, ashimangira ko umwana warezwe nabi atavamo umubyeyi mwiza, bityo agasaba ababyeyi guha abana babo uburere buboneye.

Yagize ati: “Tuzi neza ko abana ari bo Rwanda rw’ejo, bityo rero uburere tubaha uyu munsi bugomba kuba bufite ireme, bugatuma bavamo abahanga babigaragariza mu mitsindire twifuza kandi twese tubigizemo uruhare.”

Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika, usanzwe wizihizwa ku wa 16 Kamena buri mwaka. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OAU), waje guhinduka Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU), ushyirwaho mu 1991 mu rwego rwo kwibuka abana b’abanyeshuri bishwe i Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976, barwaniraga uburenganzira bwabo mu burezi bufite ireme, kurwanya ivangura no guhabwa uburinganire. Ibyo byatumye abana bakora imyigaragambyo basaba ko mu byo bahahwa bajya bigishwa mu ndimi zabo.

Gilbert NIYOMUKIZA