Gatsibo: Ubukene bugiye kwicisha abanyeshuri umwanda.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cya GS. Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko ubukene n’umwanda wo mu kigo ari byo soko y’umwanda ugiye kwica abana babo.
Ni umwanda ugarara kuri bamwe mu bana biga ku rwunge rw’amashuri rwa GS Nyarubuye by’umwihariko ukaba ku biga mu mashuri abanza. Bamwe mu banyeshuri ntibatinya kuva mu rugo badakarabye, mu gihe hari n’abandi baza bambaye imyambaro y’ishuri yanduye ku buryo bigaragara ko imaze igihe itameswa. Hari abaza bambaye imyenda yacitse kubera gusaza igaragaza bimwe mu bice by’umubiri, ndetse benshi muri bo bakaba bafife amaga. Bamwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko ikibazo bakizi, ariko bagasobanura ko giterwa ahanini n’ubukene butuma batabona ubushobozi bwo kugura indi myenda, cyangwa gukomeza kwita ku isuku y’abana uko bikwiye.
Uyu yagize ati: “Umubyeyi niba abyuka ajya guhiga imibereho y’uburyo bari burye. Urugero ari buhingire nk’amafaranga 1000 Frw, urataha ukayahahisha ibihagije umuryango. Uri busagure n’isabune biba ari ikibazo.”
Naho uyu we ati: “Ni ubukene. Ese umubyeyi yaba yiyitaho, umwana we akareka kumwitaho?”
Iyo ugeze kuri iki kigo ubona ko atari imyambarire y’abana iteye impungenge gusa kuko n’aho bigira hagaragara umwanda. Bamwe mu babyeyi bavuga ko ivumbi n’itaka biri muri iki kigo abana birirwamo ari byo bibanduza, bakavuga ko mu gihe byakosoka abana bakwirinda umwanda.
Umwe muri bo yagize ati: “Mu rugo ababyeyi bashobora gukora uko bashoboye ariko bitewe n’aho abana bari bwirirwe, n’ikibuga nta masuku gifite kubera ko nta bushobozi bwo gushyiramo ayo amapave, nta cyatsi gihari gihagije, bibaye ngombwa bihari birashoboka ko babyirinda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, akangurira ababyeyi n’abarimu gufatanya kurira ngo umwanda urandurwe mu banyeshuri ariko hatabayeho kubirukana.
Yagize ati: “Dukangurira ababyeyi ko adakwiye kohereza umwana asa nabi, ndetse n’abarimu ntabwo tuvuze ngo birukane umwana kuko yaje ku ishuri asa nabi, ahubwo bakwiye kubitoza ababyeyi mu nama zitandukanye.”
Nubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gutera ubusitani biri mu ngamba zo kunoza isuku y’ishuri, ubuyobozi bwa GS Nyarubuye bwo bugaragaza ko bishobora kugorana kubishyira mu bikorwa ku buso bwose bw’ikigo. Buvuga ko ubusitani bwafata igice kinini cy’ikibuga, bikagabanya aho abana bakinira, nyamara gukina na byo biri mu burenganzira bw’umwana.
MUKANTAGENGWA Louise
Kinyarwanda
English



