Gicumbi: Ugurishije umuturanyi amazi arabihanirwa.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyakabungo barasaba ko bahabwa amavomo ahagije, kuko bafite ivomero rimwe mu kagari kose ndetse n'uyahawe n'umuturanyi, uwayamuhaye agacibwa amafaranga.

Jul 11, 2026 - 20:11
Jul 11, 2026 - 21:24
 0
Gicumbi: Ugurishije umuturanyi amazi arabihanirwa.
Cyumba, Amazi yabaye iyanga, ivomo rihora nta mazi.

Abatuye Akagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Cyumba, bavuga ko bagorwa no kubona amazi, kuko muri ako Kagari hari ivomo rusange rimwe rukumbi. Amazi yo kuri iryo vomo kandi aza gake, bagerageza no kuyakura nko ku muturanyi wayajyanye mu rugo agacibwa amande, bagasaba ko hagira igikorwa bagahabwa amazi.

Umwe yagize ati: “Dufite ivomo rimwe hano na bwo kandi amazi kenshi aba yabuze. Rero iyo ugiye nko kuyasaba ku muturanye wawe ayaguha na we yihishe, yikanga ko baza kumuca amafaranga.”

Undi we ati: “Dukeneye irindi vomo pe. Iri n’amazi aza ari make kuko ijerekani ishobora no kuzurira isaha. Kuduha irindi vomo rifite amazi ahagije ni byo byadufasha.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana, ariko anibutsa ko nta muturage wemerewe kugurisha amazi atarabiherewe uburenganzira.

Ati: “Bibaye ari ikibazo cya tekinike cyabayeho gituma abaturage batagerwaho n’amazi, twavugana n’ababishinzwe bakagikemura kuko ntabwo byumvikana ukuntu amazi yagera mu ngo z’abaturage, ntagere mu ivomo rusange.”

Yongeyeho ati: “Nta muturage wemerewe kugurisha amazi atarabiherewe uburenganzira kuko bashobora kungukira mu baturage babacuruza amazi ku giciro kirenze icyagenwe, cyane cyane abafite ibigega bavomeramo. Ntabwo byemewe rero. Uwifuza gucuruza amazi abyakira uburenganzira.”

Ubusanzwe amazi ni kimwe mu bikenerwa by’ibanze mu buzima bwa muntu, bityo kuyabura bikagira ingaruka ku buzima, isuku n’iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange.

Gukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Gicumbi bikomeje kwihutishwa hagamijwe kugeza aya serivisi ku baturage bose. Muri 2022, igipimo cy'abagerwaho n'amazi meza cyarazamutse kirenga 84%, binyuze mu mishinga minini ishyirwa mu bikorwa n'Akarere, Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isuku n'Isukura (WASAC Group), ndetse n'abafatanyabikorwa nka Water For People.

Esther KIREZI.