KARONGI: Umwarimu yafunzwe akekwaho gusambanya umwana yigisha.

Umwarimu ufite imyaka 30 wo mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yigisha.

Jun 8, 2026 - 15:05
Jun 8, 2026 - 15:25
 0
KARONGI: Umwarimu yafunzwe akekwaho gusambanya umwana yigisha.
Ibiro by'Akarere ka Karongi

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi ku wa 7 Kamena 2026, aho umwana w’umukobwa na musaza we bagiye gusura umwarimu wigishaga uyu mukobwa w’imyaka 14, maze yagerayo mwarimu akamujyana mu cyumba ku musambanya. Icyo gihe ubwo yasambanywaga, musaza we bari bajyanye kwa mwarimu yasigaye mu ruganiriro arimo kurira.

Gukomeza kumva musaza w’uyu mukobwa arira byabateye urujijo bibaza impamvu y’amarira y’umwana udahora, hanyuma batangira kugira amakenga ariko mu by’ukuri batazi ikijya mbere.

Bamwe mu batuye hafi y’aho uyu mwangavu yasambanyirijwe na mwarimu barimo na Uwineza Aline utuye hafi y’aho uyu mwarimu akodesha yabwiye IGIHE.com dukesha aya makuru ko Saa Tatu n’igice z’ijoro, bumvise umwana aririra mu nzu y’uyu mwarimu, ariko akavuga ko n’ubundi uyu mwarimu bari basanzwe bamukemanga kuko atari ubwa mbere yari asambanyije uyu mukobwa.

Yagize ati: “Si ubwa mbere yari abikoze. Uyu mwana w’umukobwa yatubwiye ko yari amusambanyije bwa kabiri. Twari dusanzwe tubikeka ko asambanya abana b’abakobwa ariko tukabura icyo dushingiraho”.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, AYABAGABO Faustin, avuga ko ukekwa yatawe muri yombi, umwana akajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera, naho umwana yoherejwe kwa muganga”.

Yakomeje avuga ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko, hanyuma asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi, ashimira abaturage, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe.

Ati “Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa kuko bigira ingaruka ku wabikoze no ku wabikorewe. Abaturage turabashimira uruhare bagira mu kuduha amakuru, tunabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha kibe cyakumirwa cyangwa hakumirwe ingaruka zacyo”.

Ni kenshi abarimu bakunze gusambanya abanyeshuri, aho kubarera bakabicira ubuzima n’iterambere. Ingingo ya 133 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe kugeza ubu isobanura ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana, birimo no gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Theoneste MANIRAKIZA