GAKENKE: Agiye kwiyandikishaho umwana wakuwe mu gihuru.

USABYEYEZU Françoise, umubyeyi wo mu Karere ka Gakenke, akaba na Malayika Murinzi yahawe umwana watoraguwe mu gihuru ataruzuza ukwezi avutse, none ubu akaba ari gushaka uko yamwiyandikishaho nk’umwana we bwite.

Jun 4, 2026 - 14:13
Jun 4, 2026 - 14:28
 0
GAKENKE: Agiye kwiyandikishaho umwana wakuwe mu gihuru.
USABYEYEZU Françoise, umubyeyi wo mu Karere ka Gakenke, akaba na Malayika Murinzi

Ubusanzwe tariki ya 4 Kamena buri mwaka ni umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bana b’inzirakarengane bahuye n’ihohoterwa. Mu karere ka Gakenye hari umubyeyi witwa USABYEYEZU Françoise akaba na Malayika Murinzi, wahawe umwana watoraguwe mu gihuru kugira ngo amwiteho mu gihe hagishakishwa uwamutaye.  Nyuma yaje kumuhabwa akiri muto bigizwemo uruhare n’inzego z’ubuyobozi.

Ati: “Yari umwana watawe mu gihuru ari umwana w’uruhinja, ari hagati yo kuvuka n’ukwezi. Umwana yaratoraguwe habura umuntu umwitaho, ubwo rero umwana yaje gushyikirizwa ubuyobozi. Biragenda bigera ku buyobozi bw’akarere, nkuko badufite mu bahuguwe ba Malayika Murinzi, nagiye kumva numva ijwi rimpamagara ry’umuntu ntazi ati ‘Ndi Umukozi mu Karere Ushinzwe Abana.’  Nka Malayika Murinzi twahawe, witeguye kwakira umwana? Nabyakiye vuba rwose n’umutima mwiza ntashidikanya.”

Akomeza ashimima Ubuyobozi bw’Akarere ka Gagenke bwamufashije kubona amata yo kumuha, kubera ko nta mashereka yari kubona yo ku mwonsa.

Aragira ati:” Ndashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwamfashije kumubonera amata ahabwa abana bari munsi y’amezi atandatu.”

Nyuma yo kubona amata nk’ifunguro ry’ibanze ry’umwana yari ahawe, yahise amukurikirana nk’uwe, amukingiza inkingo zose.

Yagize ati: “Ikintu nakoze kihuse, nakurikiranye ubuzima bwe, nita ku ngingo ze zose. Namutangije ku rukingo rwa mbere kugeza ku rukingo rw’amezi cumi n’atanu. Nahise mutangira Mutuelle kugira ngo igihe cyose yarwara mbashe kumuvuriza ku gihe.”

Nyuma y’imyaka ine yita ku mwana nk’uwe akaba yaranamutangije mu ishuri ry’inshuke, USABYEYEZU Françoise ubu ari mu rugendo rwo kumwiyandikishaho mu mategeko nk’umwana we yibyariye.

Ati: “Ubu natangiye urugendo rwo kumushyira mu muryango nk’abandi kugira ngo agire uburenganzira bw’abana n’ubundi nabyaye. Mfite abana umunani uyu yaje ari uwa kenda. Ubu natanze ikirego mu rukiko kugira ngo muburane, hanyuma umwana bamunkomorere kubera ko RIB yatanze imyanzuro ko umwana yaburiwe undi muryango. Ubwo rero umwana ni uwange."

Asoza ashishikariza ababyeyi bose gukunda umwana nk’uwabo.”

Ati: “Ndashishikariza ababyeyi bose gukunda umwana wese nk’uwabo.”

Ubusanzwe imiryango Mpuzamahanga, ibigo byita ku buzima n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubuzima, zishishikariza abantu kujya bita ku buzima bw’abana kuko ari bo isi y’ejo hazaza itezeho amakiriro.

Theoneste MANIRAKIZA