Burera: Barasaba guhinga imbuto yera mu butaka bwabo, aho guhabwa imbuto mbi.
Bamwe mu bakorera Ubuhinzi kuri Site y’Ubuhinzi ya Nyarukore, mu Kagari ka Tumba mu Murenge wa Bungwe ho mu Karere ka Burera, babangamiwe n’ikibazo cy’imbuto y’Ingano itazira igihe ndetse ntiyere kandi ari yo basabwe guhinga.
Bamwe mu bakora umwuga w’Ubuhinzi bakorera muri site ya Nyarukore mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, bavuga ko ubuhinzi bwabo bugenda biguru ntege bitewe n’imbuto y’ingano itazira igihe, ibituma bahinga ibyo babonye kubera gutinda kw’iyi mbuto.
Umwe agira ati: “Imbuto itinda kutugeraho ,tugahita twihingira ibindi bihingwa nk’amasaka, cyangwa ibigori. Ugasanga biratudindije kubera ko imbuto itaziye igihe.”
Undi agira ati: “Baratubwira ngo duhinge ingano, igihe cyo guhinga cyagera tugategereza ntituzibone, zanaza zikaza zitinze igihe cyo guhinga cyararangiye. Ntabwo tujya tubona imbuto y’ingano ku gihe.”
Bakomeza kandi bavuga ko iyi mbuto y’ingano bategetswe kuyihinga, ariko uretse kuba itazira igihe nta n’umusaruro ufatika bakuramo, ari ho bahera basaba ko iyi mbuto byibuze gakongererwa ubushobozi cyangwa bakabaha uburenganzira bagahinga ibindi bihingwa.
Bagira bati: “Twabanje kugerageza ingano ariko nta musaruro wazo tujya tubona. Ubwo tugasaba abayobozi ko bareka tugahinga ibindi byera aho duhinga nk’amasaka. Leta ishaka ko duhinga ingano ariko mu ngano nta musaruro dukuramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, MUKAMANA Soline, avuga ko iki kibazo cy’imbuto y’ingano gihari koko ariko ko bagiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Icyo kibazo naracyumvise ko abaturage ba Bungwe basaba ko bahabwa imbuto y’indobanure y’ingano mu rwego rwo kongera ibikomoka ku buhinzi, ariko turi gukorana na RAB ubu imbuto y’indobanure y’ingano irahari kuri sitasiyo ya RAB ya Rwerere.”
Abajijwe ku kibazo cy’uko izi ngano nta musaruro ufatika abaturage bakuramo bityo bagasaba ko bakemererwa guhinga ibindi bitari ingano yagisubije agira ati: “Turakomeza dufatanye na RAB dukore ubuvugizi, ariko icyo twavuganye na RAB ni ugukomeza kubasobanurira ibyiza cyo guhinga imbuto ihujwe kandi y’indobanure.”
Mu Rwanda, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe (Crop Intensification Program – CIP) yashyizweho na Leta kugira ngo yongere umusaruro w’ubuhinzi, ndetse yohereze abahinzi kubona imbuto z’indobanure, ifumbire, n’ubujyanama, bityo umusaruro uboneke ku rugero rwisumbuyeho. Gusa kuri aba si ko bimeze dore ko bavuga ko aho kongera umusaruro ahubwo wagabanutse, bakavuga ko hagasuzumwe ikiberanye n’ubutaka akaba ari cyo bahabwa guhinga aho kugendera mu cyo bo bise ikigare cy’ihinga.
Denyse CYUZUZO.
Kinyarwanda
English



