Gicumbi: Abiga GS KINISHYA TSS babangamiwe no kwigira mu mukungugu.

Abanyeshuri biga n’abarimu bigisha mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku ishuri rya GS KINISHYA TSS ryo mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, bavuga ko ibyumba by’amashuri abo bana bigamo bishaje, bagasaba ko byavugururwa cyangwa hakubakwa ibishya.

Jun 9, 2026 - 18:37
 0
Gicumbi: Abiga GS KINISHYA TSS babangamiwe no kwigira mu mukungugu.
GS KINISHYA TSS bigira mu mashuri ashaje cyane.

Ikigo cy’amashuri cya GS Kinishya TSS, giherereye mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi. Ntigikennye amazi n’umuriro kuko ibyo byombi bihari ku bwinshi, ndetse umurava wo kwiga ku banyeshuri baho ni wose. Ugihinguka ahubatse amashuri abanza by’umwihariko ahigira umwaka wa 4 w’amashuri abanza, ubona ko ibyumba 6 birimo bitanu umwaka wa kane wigiramo bishaje, kuko nta kikirangwamo sima. Byaba abarimu n’abanyeshuri bavuga ko babangamiwe no kwigira cyangwa kwigishiriza muri ibyo byumba kuko bishaje ndetse isuku ikagorana nk’uko babisobanura.

Abanyeshuri bagize bati: “Mu gitondo iyo tuje kwiga tubanza kumena amazi mu ishuri ubundi tugakubura, kugira ngo tutarwara amavunja.”

Abarimu bagira bati: “Biba bigoye, nyine ni ukwigisha mu buryo bugoye. N’ubwo tugerageza gukora isuku, ntabwo wakora amasuku ahantu hari itaka. Iyo imvura yaguye bwo icyondo kiba ari cyose.”

Umuyobozi w’ishuri rya GS Kinishya TSS, MASENGESHO Elie, yunga mu ryabo avuga ko iki kibazo kibangamye, gusa akavuga ko cyatangiwe raporo ku buryo baniteze ibisubizo vuba.

Yagize ati: “Birabangamye byo birumvikana. Iyo imvura yaguye byo bisaba kwitonda cyane kuko byanateza impanuka. Gusa twagitangiye raporo ndetse hari hanaje Engineer, ku buryo twizeye ko abanyeshuri nibafunga muri iyi mpeshyi, nta kabuza ibikorwa byo kubaka ibyumba bisimbura ibishaje bizatangira.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Emmanuel NZABONIMPA, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse akemeza ko ingengo y’imari y’umwaka utaha uzasiga gisubijwe.

Agira ati: “Kinishya ndahazi kandi turi kubaka ibindi byumba by’amashuri hirya no hino mu karere, rero icyo nabwira aba Kinishya ni uko dufite gahunda ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, tuzubaka ibindi byumba by’amashuri byunganira ibyashaje.”

Hakurikijwe amakuru duhabwa avuga ko ibi byumba by’amashuri byubatswe n’amaboko y’ababyeyi baharerera, imbaraga zabo aho zageze haba aho, ntihaba uwongeraho cyangwa ngo avugurure ibyo bakoze ari na byo byatumye nko mu gihande cyo haruguru ahari hateganyijwe gushyirwa Kositaranta n’imwe yashyizwemo, na ho ahashyizwe amadirishya yarashaje, n’ahahoze sima ubu ni umukungugu, ku buryo mbere yo kwiga abanyeshuri babanza gukubura no gutera amazi mu ishuri bitabaye ibyo umwanda nta wawukira. Ibi byiyongeraho kuba nta mureko na mba urangwa kuri ibyo byumba, ibituma amazi avuye ku mabati aca inzira aho abonye, kugenda mu kigo bigasaba kugenda usimbuka ubwo noneho imvura iguye Wabara indi nkuru.

Gilbert NIYOMUKIZA.