Kayonza: Manyinya ntigituma abagore bakozwa iby’ingo.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kabura, mu Murenge wa Kabarondo w’Akarere ka Kayonza, bavuga ko bahangayikishijwe n'ubusinzi bukabije bw'abagore bo muri aka gace, butuma batita ku ngo zabo.

Jul 11, 2026 - 22:06
 0
Kayonza: Manyinya ntigituma abagore bakozwa iby’ingo.
Kayonza, abagore bakabije ubusinzi.

Muri santere zitandukanye muri Kabura, hari aho umuntu agera agatungurwa no kubona ababyeyi bicaye mu tubari ku manywa y’ihangu, umuheha unyarira iryinyo. Ibi bitera bamwe mu bahatuye kuvuga ko abo babyeyi basinda bikabije bigatuma batita no ku miryango yabo, ndetse hari n’abarara mu tubari tutibagiwe no gukubita abagabo babo.

Umwe yagize ati: “Ntabwo ari muri iyi santere honyine, na hariya hepfo hari indi santere ibamo abagore basinda cyane.”

Undi ati: “N’ejobundi hari umugore uherutse gusinda arara mu kabari iminsi ibiri atarataha. Ubwo se niba umuntu ari umutegarugori, akaba ashobora gusinda akamara iminsi ibiri atarataha, urumva atari ikibazo gikomeye? Ubwo se ahubwo yazita ku rugo ryari?”

Na ho mugenzi wabo ati: “Igitangaje ni uko ataha izo saa tatu za nijoro yasinze, wamubaza aho yahoze, inzego z’umutekano zigahita ziza ngo wowe va mu rugo, utange umutekano.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, HATEGEKIMANA Fred, avuga ko ibi bidakwiye, ndetse yibutsa ko hari amasaha utubari tuba tutemerewe kuba dufunguye.

Ati: “Icyambere ni uko gusinda bikabije ndetse no gusindira mu ruhame usibye ko bitanakwiye, ni icyaha kandi bihanwa n’amategeko. Ikindi hari utubari dukora kugeza saa yine, saa sita gutyo, tugafunga. Habaye hari utubari dukora gutyo turenza amasaha bakararamo, na two twadukurikirana. Kandi twibukiranye ko guha inzoga umuntu wasinze birengeje ikigero na byo ari icyaha, ubwo abarenga kuri ayo mabwiriza bagomba kubihanirwa n’amategeko.”

 Abaturage babona ibi bavuga ko bitesha agaciro umuryango nyarwanda ndetse bikaba bishobora kugira ingaruka ku mutekano, ku buzima n’ireme ry’imibanire mu muryango, ndetse n’uburere bw’abana cyane ko akenshi bigira ku babyeyi. Gusa hari n’abavuga ko kunywa inzoga ari uburenganzira bwa buri wese, igihe bikorwa mu buryo buboneye kandi budahungabanya abandi.

Amabwiriza agenga ibikorwa by’utubyiniro n’utubari mu Rwanda ateganya ko ahacururizwa inzoga hagomba gufunga saa saba z’ijoro (01h00) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, naho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hagafunga saa munani z’ijoro (02h00). Aya mabwiriza anabuza guha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 ndetse no gukomeza gucururiza umuntu wagaragaje ubusinzi bukabije, na ho abayarenzeho bakaba bashobora gufatirwa ibihano birimo amande, guhagarikirwa ibikorwa cyangwa gufungirwa ubucuruzi.

Esther KIREZI.