Ishyaka DGPR-Green Party rikomeje kugaba amashami i Burera, Aba Bungwe na bo batoye abayobozi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Green Party, ryakomeje igikorwa cyo kwegereza ubuyobozi abarwanashyaka mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, ahahuriye abarwanashyaka baryo basaga 110 bo muri uwo Murenge.

Jul 18, 2026 - 18:43
 0
Ishyaka DGPR-Green Party rikomeje kugaba amashami i Burera, Aba Bungwe na bo batoye abayobozi.
Abayoboke bya Green Party i Bungwe na bo batoye abayobozi.

U Rwanda ni igihugu gitekanye, gituje kandi gifite inzego z’umutekano zikora neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro  “Amahoro, Umutekano n’Ibibazo Bibangamiye Abaturage(Peace, Security and Human Security Issues)” cyatanzwe Visi Perezida w'urubyiruko  muri aka karere,  Ngabo Albert. Yavuze ko uyu mutekano dufite nk'Abanyarwanda tugomba kuwubyaza umusaruro twiteza imbere, twita ku isuku n’isukura mu ngo zacu n’aho dukorera, kandi tugakomeza kurinda ibyagezweho.

Abarwanashyaka ba Green Party bo muri uyu murenge, basobanuriwe ko umutekano w’abantu wibanda ku kurinda ubuzima bw’abantu n’imibereho yabo. Abarwanashyaka bahawe kandi ikiganiro “Uruhare rw’Abarwanashyaka mu guteza Imbere Isura nziza y’Ishyaka mu gihugu no hanze” cyatanzwe n’umuyobozi w’Ishyaka (DGPR) Green Party muri aka Karere ka Burera INGABIRE Julienne.

 yagize ati: "Kugaragaza isura nziza y’ishyaka nkabarwanashyaka, tugomba kwitwara neza mu buzima bwa buri munsi aho duherereye, tukitabira ibikorwa by’iterambere ry’igihugu (Umuganda, gutera ibiti, gutanga ibitekerezo mu nzego), tukamenya gusobanura neza gahunda za DGPR-Green Party aho dutuye ndetse tukitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa bw'ishyaka na gahunda zaryo.”

Bahawe kandi ikiganiro ku ruhare rw'abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije cyatanzwe na MUKESHIMANA Sandrine uyoboye komite y'abagore muri aka karere, aho yagarutse kuri gahunda ishyaka rifite ya "Tema kimwe utere icumi", kandi hibandwa ku biti bivangwa niy'indi myaka nk'ibiti by'imbuto bidufasha guhangana n'imirire mibi nka avoka, ibinyomoro n'ibindi.

Nyuma y'ibyo biganiro byombi basobanuriwe ku ngengabitekerezo y'ishyaka,  basoza bitorera abayobozi babahagarariye ku rwego rw’Umurenge, aho batoye Komite zirimo iy'ishyaka ku rwego rw'Umurenge, Komite y'abagore na Komite y'urubyiruko, bose hamwe bakaba 33.

Alphonse NKUNDAMAHORO.