RWANDA: Green Party of Rwanda yasuye Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo abanyepolitiki n’abandi Batutsi bishwe muri jenoside.
Uyu munsi tariki ya 5 Kamena 2026 Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR/Green Party) basuye Urwibitso rwa Jenoside rwa Rebero, ruruhukiyemo abanyepolitike ndetse n’abandi Batutsi bishwe muri jenoside mu 1994.
Hari mu gikorwa cyabaye cyateguwe n’iri shyaka, cyari kiyobowe na Senateri Hon Dr Frank Habineza akaba na perezida waryo. Bari hamwe n’abahagarariye ibyiciro by’urubyiruko, abagore ndetse n’abandi barwanashyaka ba DGPR batandukanye. Abanyapolitike basuwe n’abishwe kubera kwanga gushyigikira umugambi wa jenoside, bakaba barincwaga mu rwego rwo kugira ngo umugambi wa politike yari iriho icyo gihe wo gutsemba Abatutsi ntihazagire uwitambika.
Senateri Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko impamvu y’iki gikorwa ari ukwigira ku banyepolitike baharuhukiye.
Yagize ati: “Icyatuzanye cyane cyane ni ukuzirikana abanyepolitike bashyinguye hano kugira ngo turebe ko hari ibyo twabigiraho, tube twakuramo amasomo, amasomo yadufasha natwe gukomeza guharanira politike nziza y’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Yakomeje asaba abantu bose gushyigikira politike y’ubumwe.
Ati: “Tugomba gushyigikira politike nziza y’ubumwe, twamagana ikintu cyose cyavangura abantu, cyaba gishyingiye ku idini, ku moko no ku kindi icyo ari cyo cyose.”
Senateri Hon Dr Frank Habineza yanavuze ko abanyapolitike bumva bazakora politike ishingiye ku moko bibeshya, kuko u Rwanda n’abanyarwanda bazi icyo iyo politike y’ivangura yabagejejeho.
Kuva mu 2006 Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rwatoranyijwe nk’ahantu hihariye habumbatiye amateka y’abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba ruruhukiyemo imibiri 14000 y’abazize jenosije mu 1994.
Alphonse NKUNDAMAHORO.
Kinyarwanda
English



