Nyagatare: Ntibagoheka kubera ikigega cy’ubuhunikiro abana bari kugwamo.
Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Muyange wo mu Kagari ka Rwimiyaga, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko ikigega cy’ubuhunikiro bw’imyaka bubakiwe kitagikora cyasanwa cyangwa kigasenywa kitarabamaraho abana.
Ni ikigega cyubatswe ari ubuhunikiro bw’imyaka yejejejwe n’abatuye mu Mudugudu wa Muyange, mu Kagari ka Rwimiyaga, mu Murenge wa Rwimiyaga wo mu Karere ka Nyagatare. Nyuma yuko cyuzuye cyakoreshejwe igihe gito, gihita gifungwa kubera impamvu zitazwi n’abaturage. Kuva cyafungwa nta muzamu wahashyizwe nk’umurinzi kuko cyafungishijwe amagambo gusa ntihongere guhunikwamo imyaka. Nyuma yuko gifunzwe, bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo bari kukigwamo, bagasaba ko cyasanwa kigakoreshwa cyangwa kigafungwa burundu, ku buryo umutekano w’abana babo wakwizerwa.
Uyu yagize ati: “Ejubundi nta n’ukwezi kuracaho, haguyemo umwana w’umuturanyi utuye hariya haruguru, umwana w’imyaka ine agwamo, icyakora amahirwe twagize ntiyapfuye, yavunitse ukuboko baramuvuza arakira. Ariko rwose ni ingaruka zikomeye, ushobora no kwigira no mu kazi ukaza usanga umwana yapfiriye muri icyo kigega. Niba badashaka kugifunga, bagisane tugikoreshe. ”
Undi yagize ati: “ Nyuma yaho haje kugwamo umwana w’imyaka ibiri w’umugabo witwa Bagezigihe. Baza kumubonamo amazemo iminsi ibiri.”
Bakomeza bavuga ko cyari kibafitiye akamaro kanini, kuko ubu ibiribwa babikaga muri icyo kigega babibika mu nzu, bikibwa n’abajura.
Umwe muri bo yagize ati: “Cyatugiriraga akamaro kuko twabikagamo ibiribwa, igihe cyo kugira ngo umuntu asonze akagenda akabikuramo. Ariko iyo tubibitse mu nzu tujya mu mirima guhinga tugasanga bapfumuye amazu imyaka bayitwaye, tugasonza. Tukabura Mituweli z’abana, tukabura amafaranga yo kwigisha abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, GATUNGE Sam, ahakana ko nta muntu urakigwamo n'ubwo byemezwa n’abaturage.
Yagize ati: “ Ibyo ni ukubeshya nta bana bagwamo.”
Tumubajije impamvu cyafunzwe, yavuze ko byatewe n’amakosa yakozwe mu myubakire yacyo, kuko imyaka yashyirwagamo yangirikaga.
Yagize ati: “ Icyo kigega cyarubatswe ariko haza gukorwa ikosa n’uwacyubatse.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukora ubuvugizi, bakareba ko cyasanwa, Ati: “Raporo yacyo irahari, ubwo rero ni ugukomeza tukagikorera ubuvugizi, tukareba ko hari icyazakorwa.”
Iki kigega cy’ubuhunikiro cyubatse mu buryo bugezweho bwa kijyambere, kikaba cyaratashywe na Perezida wa Repubulika ubwo cyafungurwaga ku mugaragaro. Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), harimo kongera uburyo bwo kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagamijwe kugabanya iyangirika ryawo. Ikigamijwe ni uko buzamuka bukagera ku mpuzandengo iri hejuru ya 6%.
Theoneste MANIRAKIZA
Kinyarwanda
English



