Gicumbi: Mubazi y'amazi n'ikigega byashoye abaturage mu bishanga.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri batavoma kuri robine bahawe, bitewe n’ibibazo umuyoboro wagize ntibikemurwe.
Iki ni kibazo kiri mu Mudugudu wa Kajyanjyari, mu Kagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage bavoma amazi yo mu misozi kandi barubakiwe ivomero ariko rikaba rimaze imyaka itatu nta mazi. Bamwe mu baturage twahuye bikoreye amajerekani ku mutwe ubona ko bananiwe cyane ndetse bafite n'udukombe badahisha ayo mazi aho bavoma mu misozi, bavuga ko ivomo ryabo ryafunzwe kuko babarirwaga amafaranga menshi y'amazi batigeze bavoma, nyuma mubazi irahindurwa hashyirwamo indi ariko ikigega kiza kwangirika nticyasanwa, babura amazi batyo.
Uyu ati: “Habanje gupfa mubazi, twazajya tuvoma ikabara amazi menshi kandi twavomye make. Nyuma yaho rero bazanye indi mubazi n’ubu irimo, ariko ntituvoma. Ikigega kiri aha haruguru cyagize ikibazo, none nyine tujya mu misozi kuvomayo kandi ni ukudaha aho amazi aba yaretse. Ahandi hari umugezi ni epfo kandi na bwo ntabwo tuba twizeye ubuziranenge bwayo. Ubu baramutse baje bakadukorera ikigega tukongera tukavoma, twaruhuka kujya epfo iriya mu misozi tunavoma amazi mabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shangasha, SHIKARAMU Jean De Dieu, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi cyakorewe ubuvugizi.
Agira ati: “Icyo kibazo turakizi kandi cyakorewe ubuvugizi. Ubu turi gukorana n’ababishinzwe ku Murenge ngo turebe ko cyakemuka.”
Na ho MUSHIMIRE Pierre Claver, ni umuyobozi mu bya Tekinike muri WASAC ishami rya Gicumbi, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko kigiye gushakirwa amakuru yatuma hagenwa umuti urambye.
Ati: “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi, ahubwo tugiye gushaka amakuru tumenye ngo ni ikihe kibazo cyajemo, hanyuma tumenye n’uko twagikemura.”
Twavugishije kandi Umuyobozi mu bya Tekinike wa Kompanyi y’urubyiruko icunga imiyoboro y’amazi yitwa Blue Water ari na yo ifite uwo muyoboro mu nshingano, adusobanurira imvano y’ibyo bibazo ndetse yizeza abaturage ko bitarenze icyumweru baraba babonye amazi.
Yagize ati: “Mbere mubazi yabaraga amazi menshi kandi bavomye make kubera ko hacuramye cyane. Nyuma yaho rero twakemuye icyo kibazo kiva mu ivomo kimukira mu muyoboro. Ikindi ni uko hari akumba kari hepfo y’ikigega karimo ibikoresho byoherezamo amazi katandukanye na cyo kubera hacuramye, bityo twoherejemo amazi yameneka. Gusa nasanze twarabitangiye raporo ngo gasanwe, ariko bitarenze icyumweru turaba twafashije abaturage kuba babona amazi, hanyuma dusigare dusaba ubushobozi bwo kubisana ku buryo burambye.”
Nk’uko abaturage twaganiriye babivuga, amazi bavoma mu bikombe by’imisozi no mu mibande ntiyujuje ubuziranenge, kuko kenshi bayadaha aho aretse, bitabaye ibyo bagakomeza epfo ahari uruhombo ariko na bwo na yo ngo barayakemanga. Ibi bihita bizana ihurizo mu gukora isuku haba ku myenda, ku mubiri, ndetse n’ibikoresho tutibagiwe n’ibikorwa birimo nko kuhira amatungo n’ibindi.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



