Burera: Abarwanashyaka ba Green Party bo mu mirenge 8 bitoreye abayobozi.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party), ryegereje ubuyobozi abarwanashyaka baryo ku rwego rw'Imirenge 8 yo mu Karere ka Burera, aho hasigaye Imirenge itatu yonyine.

Jul 7, 2026 - 12:21
Jul 7, 2026 - 12:50
 0
Burera: Abarwanashyaka ba Green Party bo mu mirenge 8 bitoreye abayobozi.
Burera, Abarwanashyaka ba Green Party batoye abayobozi.

Ni igikorwa cyabaye kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2026, aho mu minsi ine, Ishyaka DGPR-Green Party ryageze mu Mirenge umunani ari yo: Nemba, Ruhunde, Butaro, Rusarabuye, Cyeru, Rwerere, Gatebe na Kivuye, ahahuriye abarwanashyaka basaga 960.

Iyi gahunda yari igamije gukomeza kwegera abarwanashyaka, kubongerera ubumenyi ku ndangagaciro n'ingengabitekerezo by'Ishyaka, kubashishikariza kugira uruhare mu kubaka isura nziza y’ishyaka, no kwitorera inzego z'ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge.

Umuyobozi wa DGPR mu Karere ka Burera, Madamu INGABIRE Julienne, yibukije abarwanashyaka ko buri wese afite inshingano zo kuba ambasaderi w'Ishyaka aho atuye n'aho akorera.

Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, kubungabunga amahoro, kurwanya amakimbirane mu miryango no mu baturanyi, no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ibikorwa n'indangagaciro by'Ishyaka.

Ingabire kandi yanagarutse ku buvugizi Ishyaka ryakoze rinyuze ku bahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Sena, bushingiye kuri Manifesto ya 2017–2024, ndetse mu byo yagaragaje harimo kongerera abarimu umushahara, guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, korohereza abaturage muri serivisi z'Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), kugabanya umusoro ku butaka n'ibindi bikorwa byafashije imibereho myiza y'abaturage.

Uyu muyobozi yanaboneyeho kwibutsa abarwanashyaka ko umwaka mushya wa Mutuelle de Santé wa 2026–2027 watangiye, abasaba kuba aba mbere mu kwishyura umusanzu.

Na ho Komiseri muri Komisiyo y'Imiyoborere Myiza muri DGPR Nkurunziza Damien,  na we yatanze ikiganiro ku ngengabitekerezo y'Ishyaka n'intego zaryo, ashimangira ko abarwanashyaka bagomba gukomeza kwimakaza politiki ishingiye ku mahoro, ubumwe, demokarasi n’imiyoborere myiza.

Muri iyo Mirenge kandi hanatanzwe ikiganiro cyihariye ku mahoro n'umutekano, aho abarwanashyaka biyemeje kugira uruhare rugaragara mu gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango no mu baturage, bakarushaho kuba urugero rwiza aho batuye.

Nyuma y'amahugurwa n'ibiganiro, hakurikiye amatora y'inzego z'ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge, aho buri Murenge watoye Komite eshatu, ari zo Komite y'Ishyaka, Komite y'Urubyiruko na Komite y'Abagore, zigizwe n'abayobozi 33 kuri buri Murenge.

Green Party ivuga ko ayo matora agamije gukomeza kubaka inzego zikomeye kandi zegereye abarwanashyaka, zibafasha kugira uruhare mu bikorwa bya buri munsi by'Ishyaka.

Nyuma y'iki cyiciro, DGPR imaze gushyiraho inzego z'ubuyobozi mu Mirenge 14 kuri 17 igize Akarere ka Burera, bikaba ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka Ishyaka rifite imizi mu baturage no kubongerera uruhare mu miyoborere yaryo.

Imibare igaragaza ko iri shyaka rimaze kugira abayobozi mu nzego zose mu Mirenge 14 y’Akarere ka Burera bangana na 462.

DGPR yashimiye abarwanashyaka bitabiriye aya mahugurwa n'amatora, ibashishikariza gukomeza kwimakaza amahoro, demokarasi, imiyoborere myiza no kurengera ibidukikije, ari na byo nkingi z'ingenzi z'icyerekezo cy'Ishyaka n'iterambere rirambye ry'u Rwanda.

Alphonse NKUNDAMAHORO.