HUYE: Green Party izahugura abaturage kugera ku rwego rw’umudugudu.

Mu mahugurwa ku rwego rw’Akarere ka Huye yateguwe n’ishyaka Green Party of Rwanda, abaturage bavuze uburyo ari ingirakamaro, hanyuma bibutswa ko aya mahugurwa azakorwa kugeza ku rwego rw’umudugudu.

May 2, 2026 - 17:13
 0
HUYE: Green Party izahugura abaturage kugera ku rwego rw’umudugudu.
Abitabiriye amahugurwa y'ishyaka Green Party ku rwego rw'Akarere ka Huye.

Ni mu gikorwa cyo guhugura abarwanashyaka bo mu ishyaka rya Green Party of Rwanda, bahugurwaga ku rwego rw’akarere kugira ngo na bo bazifashishwe bahugura bagenzi babo bok u rwegpo rw’umurenge. Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuze uburyo ari ingirakamaro cyane cyane ku kwita ku bidukikije.

Usengimana Sylivia yagize ati: “ Ikintu ntahanye cya mbere ni ukubungabunga ibidukikije, aho dutuye n’aho tugenda.”

Ni mu gihe uyu we yagize ati: “Dushaka u Rwanda rutekanye ruteye imbere, kandi dushaka u Rwanda rufite ibidukikije bimeze neza. Iyo tuvuze ibidukikije bimeze neza ntabwo tuba tuvuze ishyamba ritoshye cyangwa ibiti bimeze neza. Tuba tuvuze n’umuturage wishime, umuturage wariye, umuturage wivuje bigakunda, umuturage wagiye kwiga bigakunda.”

Gustave Habimana Umuyobozi w'ishyaka DGPR Green Party of Rwanda mu ntara y'Amajyepfo yaboneyeho kwibutsa abari bitabiriye aya mahugurwa ko amahugurwa azaba kugeza ku rwego rw’umudugudu.

Yagize ati: “Kuri iki cyikiro tugiye kijyaho, gahunda ni iyo kubanza kugera ku murenge, hanyuma inzego z’umurenge zamara kubakwa, tukajya mu tugari, tukajya mu midugudu, hanyuma n’umuturage wese akabasha kwibonamo muri Green Party.”

Ishyaka Green Party of Rwanda rikomeje gukora amahugurwa, aho rizazenguruka Igihugu cyose rihugura abaturage. Kuri ubu rimaze guhugura abo mu ntara y’Amajyaruguru yuse, mu ntara y’Amajyego ho hakaba hasigaye akarere kamwe. Uyu munsi abari batahiwe n’abo mu karere ka Huye.

NKUNDAMAHORO Alphonse