RULINDO: Umuhanda Mukoto-Nyacyonga watangiye kuzana impinduka.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko umuhanda wa Mukoto-Nyacyonga batangiye kubona impinduka wazanye ugitangira gukorwa.
Ni mu Mirenge ya Ngoma na Cyinzuzi mu karere ka Rulindo, ahari gukorwa umuhanda wa Mukoto-Nyacyonga. Imodoka zitwara itaka ziracicikana, ndetse n'imashini zihinga itaka zikanaripakira na zo zirakora ubudahumeka, ubona ko uyu muhanda uri gukorwa hashyizweho umwete. Abakoresha uyu muhanda kuva mbere yuko gutangira gukorwa, bahamya ko wari umeze nabi mbere ku buryo n'impanuka zari nyinshi kubera ububi bwawo kuko n’ingendo zabahendaga.
Umwe muri bo yagize ati: "kugenda kuri moto ntiyarenzaga iminsi ingahe igahita isaza, noneho imvura yaba yaguye bwo nyine wabona aho uca. Ahubwo n'impanuka zabaga ari nyinshi na hariya hepfo hari uwaguye aravunika. Nta na bisi igera inaha ahubwo n'izazanaga abaganga zarashaje kubera umuhanda mubi."
Bavuga kandi ko uyu muhanda bawitezeho iterambere no kutongera guhendwa n'ingendo, ndetse bemeza ko zimwe mu mpinduka batangiye kuzibona no kugenda neza ndetse no kubona akazi.
Umwe mu bo twaganiye yagize ati: "Ubu umuntu arajya agenda adahenzwe kandi impanuka zigabanyuke kandi n'ubu bari kuwukora urabona ko tugenda neza. Iterambere riraje ahubwo n'uwateganyaga kugura moto ni uguhora ayishyira mu muhanda."
Undi we ufitemo akazi yagize ati," Nk'ubu nta tungo nagiraga ariko ubu naguze ihene mu mafaranga nahembwe kandi nkomeza no gukirigita ifaranga."
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu RUGERINYANGE Theoneste avuga inkomoko y'igitekerezo cy'uyu muhanda ndetse n'icyo uzongera ku iteramberery'akarere.
Yagize ati: "Uriya muhanda twawemerewe na Perezida wa Repubulika, ukaba waratangiye gukorwa hagamijwe ko ufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse uwo muhanda ukoroshya ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'intara y'amajyaruguru, iy'Iburengerazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali n'abaturage bagakora ingendo badahenzwe."
Umuhanda Mukoto-Nyacyonga ni umuhanda ufite uburebure bwa Kilometero 36, ukaba waratangiyekubakwa 2023, ugaca mu Mirenge ya Bushoki, Mbogo, Cyinzuzi, Ngoma, Murambi ndetse na Masoro. Uyu muhanda intego yawo ya mbere byari ukoroshya ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'intara y'amajyaruguru, iy'Iburengerazuba ndetse n'umujyi wa Kigali. Ukazatwara amafaranga angana na 28,984,969,650 frw.
Gilbert NIYOMUKIZA
Kinyarwanda
English



