Element EleéeH yashyizwe muri gahunda ya ‘Apple Music’ izamura abahanzi Abanyafurika bafite impano.
Element EleéeH yatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music Up Next Africa, igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Iyi gahunda ya Apple Music, isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakizamuka kubona urubuga rwagutse rubageza ku bakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi, binyuze mu gufata indirimbo zabo bakazishyira kuri ‘Playlists’ zihariye mu rwego rwo kurushaho kuzamamaza.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n’abareberera inyungu za Element, ahamya ko abashinzwe iyi gahunda bashimye indirimbo ye nshya ‘Ayayaaah’ yakoranye n’abarimo Joshua Baraka na Bien.
Nyuma yo kuyishima bamusabye ko yabaha EP nshya bakaba ariyo bashyira muri iyi gahunda, icyakora kuko ari gukora kuri album ye ya mbere ahitamo guhuza indirimbo ze zasohotse aba arizo abaha.
Element abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko yishimiye kuba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda utoranyijwe muri iyi gahunda ya Apple Music.
Kwinjira muri gahunda ya ‘Apple Music Up Next Africa’ byitezweho kumufasha kuzamura izina rye ku rwego rwa Afurika no ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



