Peabo Bryson yitabye Imana
Umuryango wa Peabo wemeje ko yitabye Imana ku wa 2 Kamena 2026 i Marietta muri Leta ya Georgia muri Amerika, azize ibibazo byakomotse ku bwonko (stroke) yari yagize mu minsi ishize.
Umuryango wa Peabo wahaye itangazo ikinyamakuru People rigira riti: “Twakozwe ku mutima cyane n’urukundo, amasengesho n’inkunga twakomeje guhabwa n’abafana, inshuti ndetse na bagenzi be bo hirya no hino ku isi.”
Rikomeza rigira riti: “Nubwo imitima yacu ibabaye cyane, duhumurizwa no kumenya uburyo Peabo yakundwaga n’abatari bake ndetse n’uburyo ijwi rye n’umutima we mwiza byakoze ku buzima bw’abantu benshi. Umurage we n’umuziki we bizakomeza kubaho no kwibukwa mu bihe byinshi bizaza.”
Peabo Bryson, amazina ye bwite ni Robert Peopo Bryson, yavukiye i Greenville muri Leta ya Carolina y’Epfo muri Amerika ku wa 13 Mata 1951. Yasohoye album ye ya mbere yise Peabo mu 1976.
Mu ndirimbo zamugize icyamamare harimo Beauty and the Beast, ya filime ya Disney ya animasiyo “Beauty and the Beast” yasohotse mu 1991, aho yayikoranye na Céline Dion. Mu 1992 kandi, yakoze indirimbo yitwambye “A Whole New World” yo muri filime ya Disney Aladdin, ayikorana na Regina Belle.
Bryson yari umwe mu bahanzi bakomeye ba R&B muri Amerika, akaba yaratwaye ibihembo bibiri bya Grammy Awards kubera indirimbo yakoranye na Celine Dion ndetse n’iyo yakoranye na Regina Belle. Yari azwi kandi mu ndirimbo nka Tonight, I Celebrate My Love yakoranye na Roberta Flack na Can You Stop the Rain n’izindi.
Mu myaka irenga 50 yamaze mu muziki, yasohoye album zirenga 20 kandi ijwi rye ryabaye ikimenyetso cy’indirimbo z’urukundo ndetse n’izakunzwe cyane muri filime za Disney.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



