RWANDA: Hon Senateri Dr Frank Habineza yashenguwe n'urupfu rwa Adamou Garba wari Perezida w’Ishyaka (Greens) muri Niger.
Hon Senateri Dr Frank Habineza akaba na Perezezida w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party of Rwanda) yashenguwe n'urupfu rwa Adamou Garba bakoranye, wari Perezida w’Ishyaka (Greens) muri Niger witabye Imana.
Ni mu butumwa burebure bw'akababaro, Hon Senateri Dr Frank Habineza yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranya mbaga, aho yavuze ibigwi n’ubutwari bya nyakwigendera, ashimangira ko urupfu rwe rutumye babura umuyobozi n'inshuti, ahamya ko umurage we uzahora mu bikorwa yakoze.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Adamou Garba, wari Perezida w’Ishyaka (Greens) muri Niger ndetse n’Umuryango wa African Greens Federation. Nagize amahirwe yo gukorana na we imyaka myinshi, duhuje intego yo guteza imbere ubutabera, demokarasi n’iterambere rirambye.
Mu 2008, twatorewe hamwe guhagararira Afurika mu Ihuriro Mpuzamahanga rya Global Greens, aho yagaragaje ubuyobozi bushingiye ku mahame n’ubwitange.
Yagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya African Greens Federation mu 2010 i Kampala, ayigira urubuga rukomeye ruharanira ubutabera bw’ibidukikije n’imibereho myiza.
Mu 2018, yansimbuye ku buyobozi bw’uwo muryango, awuyobora neza, awuteza imbere kandi ashishikariza urubyiruko gukomeza uwo murage.
Adamou Garba yari umunyapolitiki wita ku bidukikije n’umunyamakuru w’umuhanga, waharaniye ukuri, kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye. Yakoranye umurava mu guteza imbere ibidukikije, harimo n’umushinga w’icyatsi muri Niamey no mu karere ka Sahel.
Kuva mu 2008 kugeza 2024, twakoranye mu ihuriro rya Global Greens duhagarariye Afurika. Yari umuntu wicisha bugufi, wubaha abandi kandi wiyemeje gukorera inyungu rusange.
Uyu munsi tubuze umuyobozi n’inshuti. Ariko umurage we uzahoraho mu bikorwa yakoze no mu bantu benshi yahinduye ubuzima.
Turamwibuka, tunashimira ubuzima bwe bwari bwuzuye umurava n’ubwitange.
Imana imuhe iruhuko ridashira. Umurage we uzakomeze kutuyobora no kudutera imbaraga.”
NKUNDAMAHORO Alphonse
Kinyarwanda
English



