Nyagatare: Abacururiza ndetse n’abagana mu isoko rya Karujumba, mu murenge wa Kiyombe bagiye kubakirwa ubwiherero ndetse n’ingarandi kuri iryo soko.

Abacururiza mu isoko rya Karujumba mu Murenge wa Kiyombe wo Mu Karere Ka Nyagatare bamaze igihe basaba ko isoko ryabo ryahabwa ubwiherero n’ingarandi kuko kuva ryubakwa kugeza ubu rishaje ritabwigeze, gusa ubu noneho ubuyobozi bwijeje Radio Ishingiro ko icyumweru gitaha imvugo ijya mu ngiro hamwe na Water access Rwanda byose bigiye kubakwa kuri iryo soko.

Mar 13, 2026 - 00:11
Mar 13, 2026 - 00:16
 0
Nyagatare: Abacururiza ndetse n’abagana mu isoko rya Karujumba, mu murenge wa Kiyombe bagiye kubakirwa ubwiherero ndetse n’ingarandi kuri iryo soko.
Isoko rya Karujumba mu Murenge wa Kiyombe-Nyagatare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko gahunda yo kubaka ubu bwiherero ndetse n’ingarandi ihari, nyuma yuko abacuruzi ndetse n’abaturage bagana iri soko bagaragaje ko isoko rya Karujumba biteye ikibazo gikomeye kuba nta bwiherero ndetse n’ingarandi rifite. Ibyo bigatuma kuri iri soko hahora umwanda kandi bidakwiye.

Abacururiza muri iri soko ndetse n’abarigana iyo bashatse kwiherera bibasaba kujya mu ngo z’abaturage, bikaba ingorabahizi ku babyeyi baba bafite abana batoya. Bamwe mu baturage twaganiriye bavuze ko iri nta soko ririmo kuko bemeza ko iki kibazo cyabo kizwi ahubwo birengagijwe nkana kuko no kubivuga babirambiwe.

Umwe yagize ati: “ Byitwa ko ari isoko, gusa kuba byitwa ko ari isoko ni nko kuvuga ngo hano habera isoko wenda ku munsi runaka ku cyumweru ni isoko, abantu bake bashoboka bakahaza, naho ubundi nta bwiherero,  nta ngarandi, byitwa ko ari isoko nange ni uko mbibona.”

Hari n’uwagize ati: “… Abaje muri iryo  soko ku cyumweru nta bwiherero bagira bwo kwitumamo, amasuku bakoramo ntibagira aho kumena imyanda, uba ubona ari imbogamizi. Kubonaa aho abantu biherera, bakabona aho kumena imyanda byaba byiza kurushaho.”

Uwundi yagize ati: “Ubwiherero kuba butari muri iri soko nk’iri, biteje umwanda muri iyi santire bityo hakaba habaho nk’ubuvugizi iri soko rikagira ubwiherero."

Kubera ayo majwi Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare KAKOOZA Henry yavuze bari mu biganiro, ku buryo ubwiherero bwari bugiye kubakwa ku isoko rya Gihengeri, mu cyumweru gitaha bwubakwa ku isoko rya Kiyombe bwo n’ingarandi, ku bufatanye na Water access Rwanda.

Yagize ati: “…Turi mu biganiro ku buryo twumva mu cyumweru gitaha hazaba hamaze gufatwa icyemezo ubwo bwiherero bakabwubaka ku isoko rya nuza, aho kugira ngo baryubake Gihengeri kubera ko buhari. Bakoresha ubuhari noneho ahubwo Water Access Rwanda ikadufasha  tukubaka ubwa Kiyombe ndetse bikajyana n’ingarandi.”

Bamwe mu baturage kandi bavuze ko bifuza ko isoko ryabo ryashakirwa undi munsi ryajya riremaho utari ku cyumeru kuko abagana iri soko benshi ari abakiristu nkuko uyu yabitubwiye.

Yagize ati: “ Ikindi nanone twatekerezagaho wenda kuba isoko rirema ku cyumweru nabwo twumvaga barishakira nk’umunsi wa nyawo atari umunsi uwo kuza gusengarsho wo ku cyumeru uba ubona ridafite gahunda.”  

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare KAKOOZA Henry yavuze ko kuryimura bishoboka ariko babanje kureba ko bitabangamira andi masoko yo mu mirenge ihana imbibe na Kiyombe.

Yagize ati: “ ibyo nta kibazo, twabikora dufatanyije n’abaturage ariko bitabangamiye indi mirenge yegeranye na Kiyombe. Bisaba kureba neza iminsi indi mirenge igiriraho amasoko. Niba bibangamiye abaturage twahindura rwose ni ibisanzwe.”

MANIRAKIZA Theoneste