Gicumbi: Habereye imurikabikorwa ry’ibyo AVSI Rwanda yagejeje ku Baturage.
Mu Karere ka Gicumbi habereye Imurikabikorwa n’Isangirabumenyi ku byakozwe n’Umushinga Kungahara Muhinzi wa AVSI Rwanda, aho abahinzi bo mu turere dutandukanye batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugezwaho n’uyu mushinga umaze imyaka itatu.
Ibi byabereye mu nama ikubiyemo kumurika ibikorwa bitandukanye, gusangizanya ubumenyi, ndetse no kwishimira ibyo umushinga wa Kungahara Muhinzi umaze kugeza ku bahinzi mu gihe kingana n’imyaka 3 umaze ukorana na bo. Bavuga ko mu byo bigishijwe harimo no guhindura imyumvire ndetse no kwiteza imbere mu buhinzi.
Umwe yagize ati: “Ubundi mbere twari tuzi ko ibishyimbo bizima bigurishwa cyangwa bigahunikirwa kugurishwa, ubundi uwahunitse akarya ibijonjori (ibishyimbo byapfuye). Ariko baraje baratwigisha turahinduka ndetse umusaruro wacu ugira agaciro ku isoko.”
Undi ati: “Mbere ntabwo nahingaga ngo neze kuko nta fumbire nagiraga, no kuyigura bikampenda rimwe na rimwe amikoro akabura. Ariko ubu ndafumbira neza, ku buryo aho nakuraga umufuka umwe w’ibishyimbo nkuramo ibiri mbikesha inka nahawe”
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko ibyo bakesha uyu mushinga atari ibirebana n’ubuhinzi gusa, ahubwo banigishijwe kwiteza imbere bakoresheje ubwizigame.
Bagira bati: “Mbere twizigamaga mu Bimina bisanzwe bitandukanye, ugasanga muri buri Kimina dufitemo amadeni kubera ko tubijyamo nta ntego, ariko nyuma yaho twaje gusobanukirwa icyo kwizigama ari cyo ndetse n’uko bikorwa ubu dufite icyo kuvuga.”
Elvanie MUTSIRI, umuyobozi muri AVSI Rwanda, akanaba umuhuzabikorwa wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa AVSI Rwanda, avuga ko bishimira ibyo bagejeje ku baturage ndetse agasobanura intego z’umushinga, n’ibyo bamaze kwigisha abahinzi.
Ati: “Ibyo abaturage bamaze kugeraho ni uko umutarage amaze kumenya gukora kandi turabishima, gusa twe twibanda ku b’amikoro make, tukaza kububakira ubushobozi, bakamenya gukora bagakungahara. Aho bageze rero bamaze kwiteza imbere , babikesha ubuhinzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushijwe Imibereho myiza y’Abaturage MBONYINTWARI Jean Marie Vianney, yashimiye ibikorwa by’uyu mushinga, ndetse asaba abahinzi gukomeza kwihaza mu biribwa bakurikiza ibyo bigiye muri uyu mushinga.
Ati: “Turashimira Kungahara Muhinzi, kuko ari umushinga ugera ku muturage urugo ku rugo (House to house). Nk’abagenerwabikorwa ba Kungahara rero nk’uko mwahuguwe, mugende mushyire mu bikorwa ibyo mwize mwihaze mu biribwa, ikibazo cy’imirire gikemuke burundu.”
Uyu mushinga wa Kungahara Muhinzi ni umushinga uterwa inkunga na European Union, ugashyirwa mu bikorwa na AVSI Rwanda, mu turere twa Gicumbi, Ruhango na Nyanza. Ni umushinga umaze imyaka hafi 3 ukorera muri utwo turere, aho abahinzi ndetse n’Abajyanama mu byubuhinzi bo muri utu turere ari bo bitabiriye iyi nama ndetse yanabereyemo Imurikabikorwa n’Isangizanyabumenyi.
Denyse CYUZUZO.
Kinyarwanda
English



