Hafi ya byose byatashye muri Espagne: Dore abegukanye ibihembo mu Gikombe cy’Isi.
Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine, maze abakinnyi bayo biharira hafi y'ibihembo byose byatwawe n’abakinnyi ku giti cyabo.
Hari nyuma y'umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyaberaga mu bihugu bitatu ari byo; Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukino wa nyuma Ikipe y’Igihugu ya Espagne itozwa na Luis de la Fuente, warangiye itsinze Argentina ya Lionel Scaloni igitego 1-0, cyatsinzwe na Ferran Torres waje mu kibuga asimbuye.
Espagne yegukanye Igikombe cy'Isi yaherukaga mu myaka 16 ishize kuko yagiherukaga muri 2010, kikaba igikombe cya kabiri yegukanye kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa mu 1930, ihita iba n'Ikipe Nziza y'Irushanwa.
Nyuma yo gutsinda Argentina kandi Espagne yaciye agahigo muri iki gikombe cy'isi cya 2026 ko kuba ari yo kipe itaratsinzwe na Argentina cyangwa ngo iyinjize igitego, kuko mu yandi makipe yakinnye na Argentina, nta n'imwe Argentina itatsinze byibura ibitego bibiri (2) mu mukino, ariko nta n'iyo yatsinze ibirenze bitatu (3) mu mukino, uretse Espagne.
Mu bihembo byatwawe n’abantu ku giti cyabo, Igihembo cy’Umutoza Mwiza cyabaye icya, Luis de la Fuente, nyuma yo gukora akazi gakomeye akandika amateka yo guhesha Espagne Igikombe cy’Isi cya kabiri.
Umukinnyi watsinze ibitego byinsi muri iki Gikombe cy’Isi yabaye Kylian Mbappé, watsinze ibitego 10, akaba ari na we umaze gutsinda ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinwa mu mateka.
Na ho mukinnyi ukiri muto wahembwe ni Pau Cubarsi, ukina yugarira mu Ikipe ya Espagne. Ni umwe mu bakinnyi kandi bitwaye neza muri iki Gikombe cy'Isi 2026, kuko cyari icya mbere akinnye mu buzima bwe. Ku myaka ye 19 gusa, yafashije Ikipe ya Espagne kwegukana igikombe cy'Isi itsinzwe igitego kimwe gusa, ibidakunze kubaho mu mikino nk'iyi y'ishiraniro. Imyitwarire ye mu bwugarizi yahamirizaga buri wese ko ntawe bari bahanganiye igikombe cy'umukinnyi mutoya w'irushanwa, keretse bamwe babizanamo amarangamutima.
Rodrigo Hernández Cascante, Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Espagne ni we wegukanye Igihembo cy'Umukinnyi Mwiza w'Irushanwa ry'Igikombe cy'Isi 2026. Uyu mu kinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, yafashije Espagne mu gutuma imipira itagera mu bwugarizi cyane ndetse akaba ari n’umwe mu bakinnyi bari bashingiweho mu Ikipe ya Espagne. Afite imikinire ye yihariye ku buryo iyo ari mu kibuga ikipe ye iba ifite umutekano mu mikinire kubera icyizere agirirwa kandi anigirira. Yihariye mu kudatakaza umupira kandi n’iyo awutakaje biramworohera kuwambura.
Ubwo bushobozi afite buri mu mpamvu shingiro zo kuba Espagne itarinjijwe ibitego byinshi, kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma wo yatwariyeho igikombe.
Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari bitezwe ko bazandika amateka yiyongera ku yo basanganywe bo batashye amara masa, nta gihembo na kimwe begukanye mu irushanwa ry'Igikombe cy'Isi 2026, ndetse gisa n’icya nyuma bakinaga kuko bigaragara ko babyina bavamo.
Igikombe cy’Isi cya 2026, ni bwo bwa mbere cyagaragayemo amakipe y’ibihugu 48 avuye kuri 32 yari asanzwe acyitabira, kikaba cyarakinwaga ku nshuro ya 23 mu mateka, aho ikipe igifite inshuri nyinshi ari Brazil, igifite inshuro 5 kuva cyatangira 1930.
Muri iki Gikombe cy’Isi kandi Lionel Messi yanditse amateka mashya, aho ari umukinnyi wa 2 mu mateka ugaragaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu. Yabikoze muri 2014, 2022 ndetse na 2026, mu gihe undi wabikoze ari Marcos Evangelista de Morais uzwi nka Cafu mu 1994, 1998 na 2002.
Irushanwa rizakurikiraho rizakinwa mu 2030, ribere mu bihugu bya Morocco, Espagne, Portugal.
MANIRAKIZA Theoneste
Kinyarwanda
English



