Nyagatare: Bagiye kwicwa n’umunuko w’ubwiherero bubakiwe mu nzu.

Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Ndama, mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rwabiharamba, mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko bavidurirwa ubwiherero kuko umwanda uri kubasanga mu nzu.

Jul 2, 2026 - 18:37
Jul 2, 2026 - 18:59
 0
Nyagatare: Bagiye kwicwa n’umunuko w’ubwiherero bubakiwe mu nzu.
Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rwabiharamba, mu Karere ka Nyagatare

Ni ikibazo gifitwe na bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Ndama, mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, aho bahangayikishijwe n’ubwiherero bubakiwe bwuzuye bukabura ubuvidura kandi bwubatse mu nzu. Ni ikibazo kibakomereye kuko ubu bamwe muri bo basigaye batira ubwiherero ndetse kandi hakaba hari n’ababwima bagenzi babo kubera gutinya ko na bo bwakuzura, bagasaba inzego bireba kuza kubakemurira ikibazo kuko ubu umwanda wo mu musarane watangiye kuzamuka ukagera ugakwira mu mazu hose, bakemeza ko intandaro ya byose ari uko hacukuwe ubwiherero bugufi.

Uyu yagize ati: “Burasiba pe ni bugufi. Buragira butya bikuzura ngira ngo aho bijya ntawuhazi, ariko birafatana neza neza bikuzura bikagera hejuru, kandi biruzura no mu nzu bikageramo.”

Undi ati: “Aho kwiherera ni ugutira mugenzi wawe, mu mwanya muto akanakwirukana akavuga ati ntabwo nshaka kugira ngo wese nange yuzure usange iranduye. Ugerageza uko ushoboye ugasanga ubuze ahantu ho wajya.”

Bakomeza basaba inzego zibishinzwe kubafasha gukemura iki kibazo mu buryo burambye, cyane cyane bakaba basaba guhabwa ubwiherero bwo hanze.

Uyu yagize ati: “Turasaba kugira ngo tube twabona wenda nk’ubwiherero bwo hanze.”

Undi yagize ati: “Batuvidurire nangwa baduhe aho imisarane myiza yajya, ya yindi bacukura ituzura.”

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko akarere katangiye kuvidura ubu bwiherero mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Yagize ati: “Twebwe turimo kugishakira igisubizo, twohereza imodoka ikabuvidura, igihe turimo gushaka igisubizo kirambye, cyo gucukura ubundi bwiherero ahandi hantu.”

Aba baturage bavuga ko kuba ubwiherero bwaracukuwe ari bugufi kubera amazi yo mu butaka ndetse n'inzu zikaba zegeranye cyane, bituma umwanda ushobora gukwirakwira mu buryo bworoshye. Basaba ko hashyirwaho igisubizo kirambye mbere y'uko iki kibazo kivamo ibibazo bikomeye by'isuku n'ubuzima.

Louise MUKANTAGENGWA