Gicumbi: Kanyanga yabaye Kazarusenya.
Hari bamwe mu baturage batuye mu Kabuga ka Rwasama, ni mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba w’Akarere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikiyobyabwenge cya Kanyanga kuko biri gutuma imiryango imwe nimwe isenyuka.
Mu isantere izwi nko mu Kabuga ka Rwasama, ubusanzwe hahora hari urujya n'uruza rw'abantu biganjemo abasinzi. Bamwe mu baturage bahatuye, bavuga ko abo basinzi baba banyweye kanyanga izanwa n' abarembetsi. Bemeza ko ubu businzi bugira ingaruka zitandukanye zirimo no kuba bamwe ingo zarasenyutse abandi bagahora mumakimbirane, bagahamya kandi ko mu bibitiza umurindi hazamo n' uburangare bw' ubuyobozi bw' inzego z' ibanze.
Bati: “Uramutse uhuye n’abo barembetsi, ugasa n’ubarebaho gato, bahita banakwica. Guhera saa kumi n’ebyiri usanga kanyanga bari kuyisuka nk’amazi. Hari n’umugore uyitwaza akagurira abagabo b’abandi akabajyana iwe, kandi nta mugabo ugera iwe ngo abe agitashye. Yaramujyanye umugabo w’abandi rwose. Ariko abayobozi b’umudugudu n’ushinzwe umutekano ni bo babakingira ikibaba, kuko ntibamuha amafaranga nk’ibihumbi 10 buri muntu ngo abavemo.”
NGEZAHUMUREMYI Theoneste, Umuyobozi w'Umurenge wa Byumba, avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira kigashakirwa umuti.
Ati: “Ibikorwa by’urugomo byo niba hari ubikora agomba kubikurikiranwaho. Icyo tugiye gukora ni ugukorana n’abaturage bakaduha amakuru, ubundi tugafatanya na bo gushaka igisubizo.”
Ni mu gihe CIP NGIRABAKUNZI Ignace, Umuvugizi wa police y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, mu butumwa bugufi, yagize ati: “Mwiriwe neza? Ku bufatanye n’izindi nzego, Polisi ikora ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’ibindi byaha, binyuze mu bukangurambaga no gufata ababigiramo uruhare ndetse no muri ako gace na ho birakorwa. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka n’imiryango yabo, ahubwo batange amakuru y’ababicuruza, ababinywa n’abandi bagirana isano na byo kugira ngo babibazwe.”
Mu gihe Kanyanga ikomeje kuba intandaro y’amakimbirane n’isenyuka ry’ingo aha muri Rwasama, abaturage basanga igisubizo kirambye kiri mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ndetse n'ikwirakwizwa ryayo, kugira ngo hubakwe umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Jeanne UWIMANA.
Kinyarwanda
English



