Kayonza: Batizanya ubwiherero na bwo bwubatse bya mwikize.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyawera, mu Murenge wa Mwiri wo mu Karere ka Kayonza, bifuza ko bakubakirwa ubwiherero kuko ntabwo bafite, bigatuma batira ubwa mwikize nko ku tubari.

Jul 8, 2026 - 14:01
Jul 8, 2026 - 14:50
 0
Kayonza: Batizanya ubwiherero na bwo bwubatse bya mwikize.
Mu Kagari ka Nyawera mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza ubu batizanya ubwiherero nabwo bwubatse bya mwikize.

Ni ikibazo kiri mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Nyawera ko mu murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza. Bamwe mu bahatuye bavuga ko uramutse ushatse aho kwikinga, bishobora no kugusaba gusubira iyo waturutse kubera ubuke bw’ubwiherero buhari byaba mu ngo z’abaturage, ndetse n’aho bagerageje kubwubaka bukaba ari mwikize cyane cyane mu tubari. Abaturage twaganiriye bavuga ko nta bwiherero buzima burangwa iwabo, bakagira n’abo bashyira mu majwi ko ntabwo bagira, bagasaba ko babwubakirwa.

Uyu yagize ati: “Hano rwose pe nta hantu wasanga tuwarete nzima. Nta na hamwe.”

Undi ati: “ Nta bwiherero buzima wahabona rwose muri ubu bubari(Utubari) bw’inaha. Hano hose nta na hamwe wabona ubwiherero buzima.”

Bakomeza bibaza impamvu hari abatagira ubwiherero, bagasaba ko abatabufite babwubakirwa.

Umwe muri bo ati: “ Niba ari ubushobozi bukeya bwa ba nyir'amazu, niba ari ukutabyitaho, ni ukutabyitaho ariko nge niko mbibona. Turifuza ko badukorera ubwiherero buzima, utabashije kubwiyubakira babumwubakire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo,  HATEGEKIMANA Fred, avuga ko kugira ubwiherero ari inshingano ya buri muturage, akongeraho ko agiye gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakareba icyakorwa.

Yagize ati: "Buri muturage ni inshingano ze kuba afite ubwiherero. Ubwo ndakorana n’abariyo ku rwego rw’Umurenge kuko akagari gafite ubuyobozi."

Kutagira ubwiherero mu rugo cyangwa ahahurira abantu benshi nko mu tubari n’ahandi, bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abantu, harimo kwandura no gukwirakwiza umwanda ndetse n’indwara ziterwa na wo.

Theoneste MANIRAKIZA