Gisa Cyinganzo yahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuhanzi Gisa Cyinganzo arashima Imana yamufashije guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge, akagira inama ababikoresha guca ukubiri nabyo.

Jun 1, 2026 - 16:39
Jun 1, 2026 - 19:16
 0
Gisa Cyinganzo yahagaritse gukoresha ibiyobyabwenge.
Gisa cy'Inganzo yakebuye urubyiruko rukisunga ibiyobyabwenge.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Igihe.com, aho yagarutse ku bikorwa ateganya gukora, ubuzima bwe agikoresha ibiyobyabwenge ndetse n'intego afite ubu zirimo gusubukura umuziki, akabifatanya no gukebura abakiri mu nzira yo gukoresha ibiyobyabwenge.

Muri iki kiganiro, Gisa Cyinganzo wari umaze igihe kinini mu ihurizo ryo kwigobotora ibiyobyabwenge, yavuze ko ashimira Imana yabimurekesheje kuko hari igihe cyageze akifuza ko yamukura mu buzima.

Ati “Hari nk’igihe ugeramo ukifuza gupfa, njye nigeze kubwira Imana ngo aho kugira ngo ngume muri ubu buzima wabutwara. Ha handi ureba ukuntu abantu bagufata kandi udashobora kubivamo, ukabura aho werekeza ukumva icyakubera cyiza ari uko Imana yatwara ubuzima bwawe.”

Nyuma yo gukira, Gisa Cyinganzo yemeza ko ubu ari ku rugamba rwo kugaruza igihe yatakaje mu biyobyabwenge.

Ati: “Hari igihe nataye kandi kukigarura biransaba guhatana mu buryo bw’umutima, umwuka n’umubiri, ndetse birashoboka ko waca mu bintu runaka ukazaba umuntu ukomeye, ariko sinabura kuvuga ko hari igihe cyatakaye. Ikintu kiri kumfasha gukira ni ubushake bwo guhinduka nagize, nsaba Imana kuntiza imbaraga irabikora, hanyuma ngira amahirwe n’umugisha ukomeye wo kugira abajyanama beza.”

Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu bintu yitaho muri iki gihe cye cyo kugaruka ibuntu ari ukwirinda gusubira mu bigare byatuma yongera kwisanga mu biyobyabwenge.

Ati “Wenda rungano mumbabarire sinkiboneka, hari abantu ntakigendana na bo, ntabwo ngikunda kuba ndi mu bintu bitamfitiye umumaro kuko sinkinywa ibintu binyobya, ndi kureba cyane ibintu byamfasha kwihuta aho nakererewe no gukomeza gusigasira icyizere ndi kubaka mu Banyarwanda.”

Gisa Cyinganzo yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko we abigereranya n’urupfu>

Yagize ati: “ Inama nshobora kugira urubyiruko rukiri mu buzima bw’ibiyobyabwenge niruhunge rudapfa! Hariya hari urupfu. Njye nagize amahirwe Imana irandokora, ariko nibahunge badapfa.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bigoye gutera imbere mu gihe ukoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Ibiyobyabwenge ntabwo bituma ugira gahunda, ikinyabupfura no kwicisha bugufi kandi isi ya none iri kwihuta cyane... Hari igihe njya nicara nkareba urubyiruko ruri guca mu bintu nk’ibyo naciyemo, numva nababwira gufata icyemezo bagahunga urupfu.”

Muri iki kiganiro Gisa Cyinganzo yari agamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Birabareba’ yakozwe na KINA Music, ku bufasha bwa Ishimwe Clement ari na we nyiri Kina Music wanayimwandikiye ndetse bagashimangira ko hari n'izindi ndirimbo ebyiri bari kwitegura gushyira hanze.

Gisa Cyinganzo yijeje abakunzi be ko atazigera yongera kubatenguha ndetse ahamya ko ubu ikimuhangayikishije ari ugukora imiziki myinshi kandi myiza, izatuma yongera kugirirwa icyizere.

 

Gilbert NIYOMUKIZA.