RULINDO: Gusangira umugabo n’umwana we byatumye yiyahura.

Mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro, Akagai ka Murama mu Mudugudu Mugomero umugore witwa Uzamukunda Marie Jacqueline yiyahuje umuti wa Rocket, nyuma yo kumenya ko yasangiye umugabo n’umwana we.

May 29, 2026 - 23:55
 0
RULINDO: Gusangira umugabo n’umwana we byatumye yiyahura.
Ahashyinguwe Uzamukunda Marie Jacqueline wiyahuye nyuma yo kumenya ko asangiye umugabo bafitanye ubunshuti n'umwana we.

Ibi byabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro mu Kagari ka Murama mu Mudugudu wa Mugomero, aho Uzamukunda Marie yanyoye umuti usanzwe uterwa ibihingwa wa Rocket abaturage bakamubona yanegekaye, hanyuma ajyanwa kwa muganga ku wa mbere tariki ya 24/05/2026, ariko birangira yitabye Imana. Ni inkuru yatunguye abaturage benshi bo muri uyu mudugudu cyane cyane abaturanyi be, bagakeka ko yiyahuje umuti wa Rocket uterwa ibihingwa, kubera amakimbirane yo mu muryango.

Uyu ati: “Ati Jackeline yiyahuye.  Yiyahuye biturutse kuki? ati ngo yatonganye n’umugabo, arangije afata umwanzuro wo kwiyahura”

Undi ati: “ Roketi yo yarayinyweye…Roketi ni iriya miti batera mu birayi, cyane cyane mu bigori”

Hari n’amakuru ava mu baturanyi kandi avuga ko hakekwa ko uyu mugore yaba yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, nyuma y’amakimbirane yavuzwe hagati ye n’umugabo bari basanzwe ari inshuti utari umugabo we, aho uwo nyakwigendera bivugwa ko yamenye ko hari umubano udasanzwe wabaye hagati y’umukobwa wa nyakwigendera n’uwo mugabo bari bafitanye ubunshuti budasanzwe, ari nayo mpamvu ishobora kuba yatumye nyakwigendera yiyahura.

Yagize ati: “Usanze nk’umugabo aryamanye n’umwana, ugahindukira ugasanga wa wundi uri ku mwana wawe mwararyamanye, ntabwo byapfa kukugwa neza. Byagutera siturese byatuma wakora n’ibyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, UWAMAHORO Theresphore, avuga ko batamenye impamvu neza nubwo bivugwa ko yanyoye roketi, gusa ngo ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “ Rero ntabwo twamenye impamvu neza, gusa bahise bamujyana kwa muganga, amakuru avuga ko yanyweye roketi.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bababajwe n’uru rupfu, bagasaba abantu bose kujya baganira no gushaka ubufasha igihe bafite ibibazo bibaremereye aho kwihutira kwiyambura ubuzima.

NDAGIJIMANA DAVID