Burera: Aba Gitovu na Rugengabari begerejwe ubuyobozi na Green Party.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party), ryasoje gushyiraho abayobozi baryo mu mirenge yose 17 igize Akarere ka Burera aho byasorejwe mu mirenge ya Gitovu na Rugengabari, nk’intambwe igamije kwegera abarwanashyaka baryo.

Jul 20, 2026 - 19:38
Jul 20, 2026 - 19:58
 0
Burera: Aba Gitovu na Rugengabari begerejwe ubuyobozi na Green Party.
Gitovu na Rugengabari na bo bagezweho na Green Party.

Iki gikorwa cyo gusoza gushyiraho abayobozi cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 20 Kamena 2026 na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, mu Mirenge ya Cyanika na Rugarama, mbere yo gukomereza mu yindi mirenge yose y’aka Karere.

Komiseri muri Komisiyo y’imiyoborere myiza na Demokarasi muri Green Party, NKURUNZIZA Damien, ubwo yari ari mu mirenge ya Gitovu na Rugengabari (aho byasorejwe), yavuze ko mbere y’amatora y’inzego z’ishyaka habanje gutangwa amahugurwa ku ngengabitekerezo ya Green Party.

Yagize ati: “Twashakaga ko abarwanashyaka babanza gusobanukirwa amahame n’icyerekezo cy’ishyaka mbere yo kwitorera abayobozi bazabaserukira.”

Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera hatowe abayobozi 561, baturutse mu barwanashyaka barenga 1,800 bitabiriye iki gikorwa. Muri buri Murenge hatowe komite eshatu zirimo Komite Nyobozi, iy’Urubyiruko n’iy’Abagore.

Nkurunziza yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, anashimira abarwanashyaka ku bwitabire n’umuhate bagaragaje mu kubaka inzego z’ishyaka, yungamo ko bahuye n’imbogamizi zirimo kubura aho bakorera inama, hamwe n’ikibazo cy’ingendo cyatumaga bamwe mu barwanashyaka bagorwa no kugera aho ibikorwa byaberaga.

Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank HABINEZA, agaragaza ko mbere inzego z’ishyaka zagarukiraga ku rwego rw’Akarere, ariko ko intego ari ukugera mu mirenge 416 igize u Rwanda kugira ngo ryegere abaturage kurushaho.

Dr HABINEZA kandi asaba abayobozi bashya n’abarwanashyaka gukomeza gukora politiki ishingiye ku mahoro, kwitabira ibikorwa rusange by’igihugu no kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, akavuga ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi Green Party yubakiyeho politiki yayo.

Alphonse NKUNDAMAHORO.