GICUMBI: Basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gutanga amakuru y’ahari imibiri idashyinguye mu cyubariro.

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna ruherereye mu karere ka Gicumbi, hibutswe ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi, abari bahateraniye basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gutanga amakuru y’ahari imibiri idashyinguye mu cyubahiro kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Apr 9, 2026 - 11:13
 0
GICUMBI: Basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gutanga amakuru y’ahari imibiri idashyinguye mu cyubariro.
Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna mu Karere ka Gicumbi

Ibi ni ibyagarutsweho ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ahakomerejwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye hafi n’ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakurikiraho kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna, maze hakomeza n’ibiganiro bitandukanye nk’uko byari byateguwe. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel yashimiye abikorera bafashije akarere kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna ndetse asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru y’aho yagaragara.

Yagize ati:" Nagira ngo dushimire PSF y'akarere ka Gicumbi yo yadufashije kubaka ruriya Rwibutso kandi twabonye umufatanyabikorwa uzadufasha no kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ubwo ni amakuru tubasangije."

Yunzemo kandi ati:" Nagira ngo mbasabe, dufatanye nk'Abanyagicumbi twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside kandi dukumire tureke no guhishira uwo ari we wese yagaragaraho kugira ngo abihanirwe."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru bwana NGENDAHIMANA Pascal yanenze ubuyobozi bwari ho icyo gihe kuko bwishe abo bwagombaga kurinda.

Yagize ati: " Abatutsi bazanwe hano ngo bicwe kuko hari umwihariko. Hari ikicaro cya Perefegitura ya Byumba, bari bizeye ko ubuyobozi buri bubarenganure. Hari kandi ikigo cya gisirikare, bari bizeye umutekano ariko na none hari hari urukiko, bari bizeye ubutabera ariko ntabwo babonye. Ibi biduha isomo ryuko abaturage bizera ubuyobozi ariko abayobozi batengushye abo bashinzwe kurinda.

Pascal kandi Yakomeje asaba ababa bazi ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe muri Mata 1994 ariko idashinguye mu nzibutso, ko batanga amakuru y’aho iyo mibiri iri na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “ Turacyafiye abacu tutazi aho bajugunywe ubwo bicwaga. Turasaba buri wese waba uzi umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba ataramugaragaza ngo ashyingurwe mu cyubahiro ko waba umukoro wa buri wese, tugatanga amakuru abacu bazize Jenoside bagasubizwa icyubahiro bagashyingurwa mu cyubahiro."

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna ruherereye mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, hibukirwa Abatutsi bishwe 1990-1994 bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi, bakaba baravanwaga muri Komini zitandukanye zari zigize icyahoze ari perefegitura ya Byumba zirimo komini Murambi, komini Rutare, komini Muvumba, komini Buyoga n’izindi, ubu ni mu turere twa Gicumbi, Gatsibo, Rulindo ndetse na Burera.

NIYOMUKIZA Gilbert