Gicumbi: Barataka kugira umuriro w’intakimaze.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bafite umuriro ariko umeze nk’umurimbo, kuko usibye gucana amatara nta kindi bawukoresha, bikadindiza iterambere ryabo.
Bamwe mu batuye mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, bavuga ko n’ubwo bahawe umuriro w’amashanyarazi icyo ubafasha ari ugucana amatara byonyine, kuko nta n’uwacomekaho ipasi ngo yake kuko ari mukeya.
Bagira bati: “Hano dufite umuriro ariko nta kindi tuwumaza usibye gucana amatara kandi na bwo hari n’abo aba ataka neza. Nta n’ipasi wacomekaho amatara ubwo yahita azima.”
Bavuga ko ibi bituma badindira mu iterambere bagasaba ko bahabwa umuriro ufite imbaraga.
Bati: “Nk’ubu nta wagura icyuma gisya cyangwa ngo agure imashini ibaza kuko nta muriro dufite uhagije. Twasaba ko baduha umuriro ufite ingufu natwe tugukora ibikorwa by’iterambere nk’abandi.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Emmanuel NZABONIMPA, avuga ko bari mu nzira zo gukemura iki kibazo ndetse n’aho biteze ibisubizo.
Yagize ati: “Tugiye dufite ahantu bafite umuriro udahagije kandi icyo kibazo turi mu nzira zo kugikemura ku bufatanye REG. Ikindi hari na sitasiyo y’amashanyarazi turi kubaka mu mujyi wa Gicumbi, rero ni kimwe mu byo twitezeho ibisubizo byo gukemura ibibazo by’umuriro w’amashanyarazi.”
Geofrey ZAWADI ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Ingufu mu Rwanda REG, agaruka ku ntandaro y’iki kibazo ndetse yizeza abaturage ba Shangasha igisubizo vuba n’ubwo nta gihe yitsaho.
Agira ati: “Ikibitera cya mbere ni uko umuriro uba warahawe abaturage bakiri bake, hanyuma uko biyongera n’ibikoresho bafite bikarusha ubwinshi ubushobozi bw’umuriro bahawe. Gusa abaturage ba Shangasha n’ubwo ntavuga ngo tuzabakemurira ikibazo igihe iki n’iki, nabizeza igisubizo mu bihe bya vuba kuko mu myaka ibiri tuzaba twakemuye ibi bibazo mu gihugu hose, bo rero ntibizategereza imyaka ibiri.”
Nk’uko abaturage babivuga iki kibazo cy’umuriro kibateza ibihombo byinshi, harimo no kuba hari abadahabwa umuriro kuko babwirwa ko ari muke, gusa unarebye amapoto abafite umuriro bafatiyeho ubona ko atajyanye n’igihe kuko amenshi muri yo arimo n’ibiti bisanzwe, ku buryo kurira ngo umanikeho kashipawa waba ushyira ubuzima bwawe mu kaga. Abaturage basaba ko na bo bafashwa bagahabwa umuriro ubafasha kwiteza imbere.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



