RWANDA: Green Party yibukije abo mu karere ka Gisagara amahame yayo.

Ku tariki ya 01 Gicurasi 2026, ibikorwa by’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda byakomereje mu karere ka Gisagara, aho hahuguwe abarwanashyaka ku rwego rw’akarere kugira ngo bazagire uruhare mu guhugura abandi ku rwego rw’umurenge, bikazakomereza no mu midugudu ndetse no mu isibo.

May 2, 2026 - 12:43
May 2, 2026 - 13:16
 0
RWANDA: Green Party yibukije abo mu karere ka Gisagara amahame yayo.
Abarwanshya ba Green Party bo mu karere ka Gisagara bahuguwe.

Ni ibyabereye mu gikorwa cy’amahugurwa ari gukorwa n’ishyaka Green Party of Rwanda yari yakomereje uyu munsi mu karere ka Gisagara, aho hahugurwaga abahagaririye iri shyaka bitegura kuzajya guhugura bagenzi babo bo ku mirenge batuyemo. Bamwe mu bayitabirye bavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro. Akimana Yvette, umuyobozi wungirije wa Chairman w’Akarere ka Gisagara, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati:


“Mu mahugurwa twahawe harimo gukundisha abarwanashyaka ndetse n’abaturage ibyiza by’ishyaka Green Party no kurushaho kwiteza imbere mu mibereho yacu ya buri munsi, ndetse no kwitabira gahunda za Leta. Uwo ni wo mukoro twahawe kugira ngo tuzakundishe abaturage ibyiza bya Green Party ku buryo bigaragarira buri wese.”

Naho Emmanuel Twizeyimana, Chairman w’Akarere ka Gisagara, yagarutse ku byo bamaze kugeraho birimo kongera umubare w’abarwanashyaka. Yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa, bazakomereza ku rwego rw’imirenge, bikazagenda bigera no ku rwego rw’umudugudu.

Ku bijyanye n’imibereho myiza, yavuze ko ishyaka ryatangiye gahunda yo korozanya amatungo magufi, kandi ko bifuza ko yakomeza kuko n’ubuyobozi bubashyigikiye.

HABIMANA Gustave, umuyobozi w’ishyaka mu Ntara y’Amajyepfo, watangije inama n’amahugurwa, mu kiganiro yahaye abarwanashyaka ba Green Party, yagarutse ku mahirwe Abanyarwanda bafite yo gukora cyane bakiteza imbere babikesha umutekano n’ituze igihugu gifite.

Yagize ati: “Twari turi guhugura abarwanashyaka bacu ku rwego rw’akarere kugira ngo bazahugure abo ku mirenge. Ibi biri muri gahunda yo kongera kwibutsa abarwanashyaka amahame ya Green Party, kugira ngo bazabashe kuyasobanurira neza abandi, by’umwihariko abo ku rwego rw’umurenge. Turifuza ko abazinjira mu ishyaka bazaba bazi neza ikibazanye kandi babyumva neza. Icyo kidutera icyizere ni uko abo dutumye tuzi neza ko bazaduhagararira neza mu gutanga ubumenyi.”

Aya mahugurwa akorwa na Green Party ateganyijwe gukorwa mu Gihugu hose, aho uturere twose tugize Intara y’Amajyaruguru twarangiye, ubu hakaba hari guhugurwa abo mu majyepfo, Gisagara ikaba ari yo yari itahiwe. Hose intego ni ugushishikariza abarwanashyaka gushaka abandi, iri shyaka rikarushaho kwaguka.

NKUNDAMAHORO Alphonse