Urubuga rwa Instagram rwafatiye ingamba abatagira content.

Ku wa Kane, urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye guhindura amategeko yarwo, kugira ngo ruhagarike kumenyekanisha konti zikunze gusangiza abazikurikira ibihangano byakuwe ku zindi konti. Uru rubuga rushaka ko abarema ibyabo bwite 'original content' bahabwa agaciro bakwiye.

May 2, 2026 - 13:37
May 2, 2026 - 13:38
 0
Urubuga rwa Instagram rwafatiye ingamba abatagira content.
Ikirango cy'urubuga rwa Instagram.

Ubu buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gice kinyuzwaho amashusho magufi aho abakoresha ay’abandi, uru rubuga rudasunika konti zabo ngo zirebwe n’abantu batabakurikira. Kuri iyi nshuro bugiye gutangira gukoreshwa no ku mafoto asanzwe.

Hakurikijwe amategeko mashya, konti zizajya zitambutsa ibyakozwe n’abandi, ntizizajya zishyirwa mu zerekwa abantu bashya mu gace kagenewe ibishya cyangwa ahandi hagaragara amakuru mashya.

Gusa Instagram izakomeza guha agaciro ibyafashwe bigahindurwa kugira ngo havemo ikintu gishya. Urugero, nko gufata amashusho y’undi muntu yakunzwe, ukayahinduramo asekeje wongeraho amagambo mashya cyangwa ijwi ryawe bizakomeza gufatwa nk’igihangano cyawe bwite.

Muri izi mpinduka kandi no gukora impinduka zoroheje nko kongeraho ikirango gusa, guhindura umuvuduko w’amashusho cyangwa gusangiza ifoto rebero  igaragaza izina rya nyiri gihangano nabyo ntibizafatwa nk’ibyawe bwite.

Izi mpinduka zigamije guhindura uko Instagram imenyekanisha ibihangano by’abayikoresha ku bantu bashya batari basanzwe babakurikira ku rubuga rwabo. 

MANIRAKIZA Theoneste