GICUMBI: Gahunda yo kwegera urubyiruko mu masibo igaragaza imbaraga z’iterambere rishingiye ku kwihangira imirimo
Mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Gicumbi, gahunda yo kwegera urubyiruko mu masibo yakomeje kugaragaza uruhare rwayo mu gukangura urubyiruko no kurushishikariza kwihangira imirimo, binyuze mu gusura imishinga irimo n’uwa rwiyemezamirimo w'urubyiruko Cedric Muragijimana, uhinga akanatunganya ibikomoka ku nanasi.
Umusaruro wa Cedric MURAGIJIMANA, wabereye isomo urubyiruko rwa Gicumbi
Cedric avuga ko urugendo rwe rwo gutangiza umushinga rwatangiye rutoroshye. Kubona imbuto zo gutera byari ikibazo gikomeye, kubona ubutaka bwo guhingaho nabyo bikamugora, ku buryo byatumye atangirira umushinga we ku musozi ufite ubuhaname, ahantu benshi batatekerezaga ko hahingwa hagatanga umusaruro.
“Naratangiye mu bihe bigoye cyane. Kubona imbuto n’ubutaka byarandangaraga, ariko sinigeze ncika intege kuko nizeraga ko gukora bihoraho bitanga umusaruro,” Cedric Muragijimana.
Nubwo intangiriro zari zigoye, Cedric yakomeje kwihangana no gukorera ku ntego. Uko iminsi yagiye ishira, umusaruro w’inanasi wagiye wiyongera, bituma afata icyemezo cyo kongerera agaciro ibyo ahinga, atangira gutunganya inanasi azikuramo umutobe n’amandazi, bikamufasha kwagura isoko no kongera inyungu.
“Nabonye ko guhinga gusa bidahagije, ni yo mpamvu nahisemo gutunganya inanasi kugira ngo ntakomeza kugurisha ku giciro gito,” akomeza abisobanura.
Cedric asangiza ubuhamya bwe inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Gicumbi
Uyu munsi, umushinga wa Cedric umaze kugera ku rwego rwo guha akazi urubyiruko rugenzi rwe, ibintu avuga ko bimushimisha kurusha inyungu abona.
“Iyo mbonye urubyiruko dukorana rubasha kwibeshaho binyuze muri uyu mushinga, numva narateye intambwe ikomeye,” Cedric yongeraho.
Mu gihe cyo gusura uyu mushinga, Cedric yasangije urubyiruko rugenzi rwe amasomo akura mu rugendo rwe, abashishikariza kudacika intege no gutangira n’icyo bafite. Ubu buhamya bwabaye umwanya wo kuganira ku mbogamizi urubyiruko ruhura na zo, cyane cyane izijyanye n’ibikoresho n’imashini zitunganya umusaruro.
Aha ni ho BASESAYOSE Telesphore, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, yahereye avuga ko impamvu yo gutangiza icyumweru cyo kwegera urubyiruko mu masibo ari ukumva ibyifuzo byarwo no kubigeza ku buyobozi.
“Iyi gahunda tuyitangiza kugira ngo twegere urubyiruko aho rukorera, twumve ibibazo byarwo n’ibyifuzo byarwo, hanyuma tubishyikirize inzego zibifite mu nshingano,” BASESAYOSE Telesphore.
BASESAYOSE Telesphore muri gahunda yo kwegera urubyiruko mu masibo~Muko
Yongeyeho ko kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane n’urubyiruko ari icy’ibikoresho n’imashini zihenze, by’umwihariko ku bakora imishinga yo gutunganya umusaruro, anavuga ko bagiye kugikorera ubuvugizi.
“Ikibazo cy’imashini n’ibikoresho kirahari kandi kirasaba kwitabwaho. Nicyo turi gushyiramo imbaraga mu buvugizi kugira ngo urubyiruko rubashe kwiteza imbere,” yongeraho.
Kuri ubu, Cedric Muragijimana akorera ubuhinzi bw’inanasi ku buso bwa hegitari ebyiri (ha 2), bikagaragaza intambwe ikomeye amaze gutera mu kwihangira imirimo. Iyi gahunda yo gusura imishinga y’urubyiruko mu masibo ikomeje kuba umusemburo wo gukangura urubyiruko, kurushishikariza gukura amaboko mu mufuka no guhitamo gukora.
Ni gahunda iri gushyirwa mu bikorwa mu mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi, ikaba yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’urubyiruko, guteza imbere ISIBO no kubaka ejo hazaza harambye.
~ITANGISHATSE Lionel
Kinyarwanda
English



