GICUMBI: Ntibakigoheka kubera ubwoba bwa ruhurura.

Mu murenge wa Byumba mu kagari ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Gasharu, hari ruhurura iri kwangiza umuhanda bigatuma iyo imvura iguye abayituriye bahunga ingo zabo, nubwo ubuyobozi bwavuze ko hari gahunda yo kubikemura kuko bizwi.

Apr 27, 2026 - 17:29
Apr 27, 2026 - 17:48
 0
GICUMBI: Ntibakigoheka kubera ubwoba bwa ruhurura.
Aho amazi ahurira muri ruhurura idakoze igiye kwimura abaturage

Iyi ruhurura ivugwa iherereye ahazwi nko mu Gasharu mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba, aho abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n'iyi ruhurura ikomeje kwangiza umuhanda no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bamwe bemeza ko batangiye kwimuka kuko iri gusatira amazu yabo itaretse no kwangiza imirima yabo. Ibi byose bikomeje kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burebera ntibugire icyo bukora. Bamwe mu baturage bavuga ko iyo imvura iguye bahunga inzo zabo, mu rwego rwo kuramira ubuzima.

Uyu yagize ati: “Ngewe ntuye kuri uyu mukoki dore wenda kuduhitana, imvura iragwa tukajya kugama aho umukoki utari. Rero twasaba ubufasha ngo barebe uko batwu bakira uyu mukoki.”

Abaturage bavuga ko igitera iki kibazo ari abubaka imiyoboro y'amazi, bageze muri uyu mudugudu akaba ariho bagarukira, aho gukomeza bagahagarikira kuri iri ruhurura ikomeje kubaraza bahagaze.

Umwe muri bo ati: “Bakimara gukora kaburimbo ya ruguru iriya, amazi yose bayohereje intaha, noneho bamaze kuyohereza intaha acya nyine hano ahita ahagira igiferege kingana gutya.”

Umuyobozi w'uyu mudugudu wa Gasharu Muhayimana Jean Claude, yemeza ko iki kibazo yakigeje mu nzego zo hejuru, na we agasaba ko byakwihutishwa.

Yagize ati: “Basuye imikoki itatu kandi badusezeranya kuzayikora, ahubwo icyo twasaba ubuyobozi ni ukwihutisha iyi mirimo.”

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel, avuga ko iki kibazo bakizi kandi hari ingamba zirimo gufatwa.

Yagize ati: “Twari twahageze natwe kandi raporo yarakozwe, turi mu bufatanye n’inzego kugira ngo ruhurura itunganywe, amazi yerekezwe aho agomba kujya atabangamiye uwo ari we wese.”

Iki kibazo cya ruhurura si ikibazo cy’umuhanda gusa, ni ikibazo kireba ubuzima bw’abaturage. Uko imvura ikomeza kugwa ni ko impungenge z’aba baturage zikomeza kwiyongera kuko hari abayituriye cyane. Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Gasharu barasaba ubufasha bwihuse itarahitana ubuzima bwa bamwe.

Umwe mu baturage batewe impungenge na ruhurura

NDAGIJIMANA David