Gicumbi: Ligoli zibateza isuri aho kuyibarinda.

Abatuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baturiye za ruhurura bavuga ko zuzuyemo imyanda, bigateza imyuzure mu ngo n’imirima tudasize n’umwanda.

May 18, 2026 - 19:27
 0
Gicumbi: Ligoli zibateza isuri aho kuyibarinda.
Amazi yo muri ligoli zuzuyemo imyanda ateza isuri n'umwanda mu ngo z'abaturage.

 

Aba baturage bavuga ko ligoli zakabafashije gukumira amazi y’imvura ateza imyuzure ariko kubera imyanda iyuzuyemo, amazi asigaye asandara mu mihanda no mu ngo zabo, bakumva ko abanduza iyo miferege leta yakabahannye.

Umwe yagize: “Ni amazi ava muri ligoli kuko zirimo imyanda akicira mu muhanda. Leta nyine yagahannye abo bajugunya imyanda muri ligoli.”

Undi we yagize ati: “N’abafite abana baba mu gipangu bakarunze pampa mu mifuka aho kuzishyira muri ligoli kuko biduteza isuri. Ariko n’abakora isuku mu mihanda bikorera kuri kaburimbo honyine ntibagera aho itari.”

Twagerageje kuvugisha abarebwa n’isuku yo mu muhanda ariko ntacyo bigeze bavuga Kuri iki kibazo, ahubwo bahitamo guhunga itangazamakuru.

Mu bice twagezemo, bigaragara ko imwe mu miyoboro y’amazi yuzuyemo imyanda irimo amashashi, ibisigazwa by’ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bituma amazi adashobora gutemba uko bikwiye. Twavugishije Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage MBONYINTWARI Jean Marie Vianney avuga ko hari ingamba zafashwe bihereye ku baturage batuye hafi aho.

Yagize ati: “Mu gihe hari aho ibitaka byirunze mu miyoboro y’amazi bikaba bishobora guteza isuri, umuntu wa mbere ugomba kubikuraho ni umuturage uhaturiye akabivanamo. Ariko dufite na Company zitwara imyanda gusa zo zikora ibyo umuntu atabasha kwikorera.”

Yunzemo kandi agira ati: “Abaturage buri umwe abe ijisho rya mugenzi we, uwo babona atakoze isuku badutungire agatoki tumwigishe, niyinangira acibwe amande.”

Abaturage basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo birimo n’imiyoboro y’amazi birinda kujugunyamo imyanda , mu rwego rwo kwirinda ibibazo byaterwa n’amazi adafite inzira anyuramo. Usanga kandi izi ruhurura zinyura  hagati y'ingo z'abaturage aho usanga nabo bijujutira  umwanda cyane ko banakuramo ndwara ziterwa n'umwanda no kuba indiri y'imibu bikaba byatera Malaria.

David NDAGIJIMANA