Panama: Kubeshya umugabo ko mwabyaranye wabifungirwa imyaka itanu.
Ikinyamakuru Panama Daily, cyatangaje ko Panama igiye kwemeza itegeko rihana uburiganya mu kumenyekanisha se w’umwana, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yemeje bidasubirwaho ku nshuro ya nyuma Umushinga w’Itegeko No. 510 rihana icyo cyaha, mu isuzuma rya gatatu ryabaye ku wa 29 Mata. Uwo mushinga wagejejwe kuri Perezida José Raúl Mulino, ugomba kuwushyiraho umukono ukaba itegeko cyangwa akawutambamira.
Iri tegeko riteganya uburyo bwo gukurikirana mu nkiko, abashuka umugabo cyangwa bamuhisha ukuri kugira ngo yemere ko umwana ari uwe kandi atari ko kuri. Iri tegeko kandi rireba n’ibibazo by’uburiganya bw’igihe kirekire buteza igihombo cy’amafaranga cyangwa ingaruka ku mibereho n’imitekerereze y’umugabo washutswe cyangwa wabeshyewe.
Kimwe mu bikomeza iri tegeko, ni uko ikirego cyo guhakana ububyeyi cyangwa kubeshya se w’umwana kitazajya kigira igihe ntarengwa mu gihe habaye uburiganya nk’ubwo, bivuze ko umuntu ashobora kujya mu rukiko nyuma y’imyaka myinshi yemeye umwana nk’uwe, igihe yaba ashoboye kugaragaza ko yashutswe.
Umushinga w’itegeko kandi usaba ko abacamanza kujya bategeka isuzuma rya ADN muri buri rubanza rw’ubwo bwoko, umwe mu barebwa n’urubanza yakanga ko hakorwa iryo suzuma nta mpamvu ifatika, urukiko rukabifata nk’ikimenyetso kimushinja.
Iri tegeko kandi rivuga ko mu gihe urukiko rwemeje ko habaye uburiganya, icyemezo cyarwo gihita gitangira kubahirizwa. Inzego z’iyandikwa ry’irangamimerere zigomba guhita zikuraho isano y’ububyeyi yari yaranditswe, inshingano z’amategeko zari zishingiye kuri iyo sano zigahagarara, ariko umwana agakomeza kugira uburenganzira bwo kumenya no gusaba kumenya inkomoko ye nyakuri.
Iri tegeko rishyira icyaha cy’uburiganya mu bubyeyi mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, uhamijwe icyo cyaha akaba ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ndetse agacibwa n’ihazabu.
Ibihano kandi byarushaho gukomera mu gihe uburiganya bwaba bwaramaze imyaka irenga itanu, bwaba bureba abana barenze umwe cyangwa bwaravuyemo inyungu z’amafaranga zabonetse inshuro nyinshi, rikanavuga ko icyemezo cyose cyemeza uburiganya kitagomba guhungabanya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana cyangwa uburenganzira bwe bwo kurengerwa na Leta.
Riteganya kandi ko umugabo wagizweho ingaruka n’ubwo buriganya ashobora gusaba indishyi se w’umwana wari warahishwe, igihe bigaragaye ko yaba yari azi ukuri ariko akareka ubwo buriganya bugakomeza.
Iki cyaha kizwi nka “paternity fraud” umushinga w’itegeko rigihana wasuzumwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imiyoborere, Ubutabera n’Itegeko Nshinga muri Panama, iyobowe na Luis Eduardo Camacho wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Realizando Metas, aho Abadepite 42 bose bitabiriye itora baryemeje nta n’umwe urirwanya cyangwa ngo yifate.
Depite Jairo Salazar wo mu ishyaka rya Democratic Revolutionary Party ni we watanze uwo mushinga ku wa 19 Mutarama 2026, aho yavuze ko amategeko ya Panama adafite ingingo yihariye ikemura ubu bwoko bw’uburiganya, kandi ko uburyo busanzwe bwo kubikemura budahagije iyo ukuri ku nkomoko y’umwana kumenyekanye hashize imyaka myinshi.
Gilbert NIYOMUKIZA.
Kinyarwanda
English



